Bruce Melodie yavuze urwo yaboneye kuri Kitoko ubwo bahuriraga mu gitaramo bwa mbere

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Itahiwacu Bruce ukunzwe mu muziki Nyarwanda nka Bruce Melodie, yahishuye ko Bibarwa Patrick uzwi nka Kitoko yigeze gutuma yiheba ubwo bahuriraga mu gitaramo yari yatumiwemo ku nshuro ya mbere.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kiganiro ‘Versus’ cya Televiziyo y’u Rwanda yari yatumiwemo n’umunyamakuru Luckyman Nizeyimana.

Bruce Melodie kuri ubu ni umwe mu bahanzi batatu bakunzwe mu muziki Nyarwanda, gusa avuga ko hari ubwo yigeze kwiheba anitakariza icyizere kubera Kitoko.

Avuga urwo yaboneye kuri Kitoko yagize ati: “(Radio) K-FM yafunguye, uwo munsi mpura na Kitoko, harahiye koko! Umuntu najyaga mbona kuri Televiziyo, Kitoko Bibarwa (aseka…)? Urumva nagiyemo ndaririmba abantu banamfitiye impuhwe, nanjye nari nkiri agasore kananutse cyane.”

Akomeza ati: “Icyo gitaramo nyine ni yo experience nagize yo kuririmba nzwi, nyine hari uturirimbo mfite; nari mfite indirimbo ebyiri harimo iyitwa Tubivemo n’iyitwa Terefoni.”

Icyo gihe ngo yabonaga abantu, yaririmba akumva akajwi kamwe cyangwa tubiri turaje, ku mutima ati “bya bintu byaje.”

Yakomeje agira ati: “Kitoko rero aba agiyeho, eeeh mpita niheba [aseka cyane]. Urumva we yagiyeho abantu barasara, abagore bamuzi; yari umuhitinzi.”

Kitoko watumye Bruce Melodie asa n’uwiheba, ni umwe mu bahanzi bakoze indirimbo zakunzwe mu muziki Nyarwanda kuva muri 2008, mbere y’uko asa n’ubivamo mu myaka mike ishize.

Abajijwe igitaramo gisekeje yagaragayemo, Bruce Melodie yavuze ko hari ubwo yigeze kwitabira igitaramo cyo kumurika Album ya Uncle Austin, aririmba yambaye Casque y’abamotari biteza akavuyo.

Avuga ko byari ku busabe bwa Manager we witwaga Mister One wari wamusabye gukora agashya muri kiriya gitaramo, undi ahitamo kwambara Casque anazambika abakobwa bamubyiniraga.

Ati: “Nibagiwe ko Casque ibirahure biba biriho, nanjye mfite microphone [kuyishyira ku munwa bikananirana], noneho nta n’umuntu wagombaga kumbona, noneho mbwira ba bakobwa nti ‘mwebwe muzajya mubyina’, kumbi bya bicasque byabaremereye urumva nyine byari na bishyashya.”

“Habaye akajagari njyewe nyikuramo, kuko naraje ntibamenya, isura nari nayihishe. Nta n’ubwo bari banzi neza kandi bagombaga kumenya.”

Bruce Melodie wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka Katerina, Turaberanye, Ntujya Unkinusha n’izindi; afite inshyashya yise ‘Abu Dhabi’ kuri ubu iri kubica bigacika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *