Igihugu cya Kenya cyatangaje ko nta rwandiko rwo mu rwego rw’ubuyobozi rusaba ko Ambasaderi wacyo i Mogadishu ataha kigeze kibona, nyuma y’ibirego Somalia ishinja Kenya byo kwivanga muri Politiki yayo.
Ku cyumweru ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Leta ya Somalia yirukanye Ambasaderi wa Kenya nyuma yo gushinja icyo gihugu kwivanga muri gahunda y’amatora, ndetse ihamagaza uwari uyihagarariye i Nairobi.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Somalia, Mohamed Ali Nur, mu ijambo yavugiye kuri televiziyo, yemeje ko igihugu cye cyahisemo guhamagaza uwari ugihagarariye muri Kenya, ndetse ahita anatangaza ko uwa Kenya, Lucas Tumbo agomba guhita ava ku butaka bwa Somalia.
Somalia yashinje Kenya kuba ishaka kugumura Leta ya Jubaland, kugira ngo yange gahunda y’amatora yumvikanyeho na Guverinoma ya Somalia mu Ukwakira.
Ni gahunda yagenaga ko igihe cy’amatora gikomeza gushyirwa mu Ukuboza, gusa ubuyobozi bw’iriya Leta bwisubira ku cyemezo bwari beafatanye na Ethiopia.
Muri iri jambo, Mohamed Ali Nur yavuze ko Kenya yivanga muri Politike ya Somalia.
Ati: “Somalia ibabajwe no gutangaza ugutenguhwa na Guverinoma ya Kenya yivanga mu bijyanye na politike y’imbere ya guverinoma ya Somalia, ibintu bifite ubushobozi bwo kuba imbogamizi ku mudendezo, umutekano, n’iterambere ry’agace kose.”
Yakomeje avuga ko Guverinoma ya Kenya ikomeje kugumura umuyobozi w’agace ka Jubaland, igamije inyungu za politike ifite muri iki gihugu.
Leta ya Kenya yavuze ko ibirego bya Somalia “Nta shingiro bifite.”
Mu itangazo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya yasohoye ku wa Mbere, yavuze ko ishyigikiye ko Somalia yubakwa bundi bushya, gusa itanga umuburo w’uko icyemezo cya Somalia gishobora gusiba umuhanda wayo.
Iti: “Guverinoma ya Kenya yubaha kandi ishyigikira amahame mpuzamahanga y’ukwishyira ukizana, ubusugire, ubwigenge bwa politiki n’ubusugire bw’ubutaka bw’ibihugu byose, cyane cyane ibyo muri Afurika.”
Kenya ivuga ko ikomeje gushishikariza inzego zirebwa n’amatora muri Somalia kuganira ku bibazo bihari, kugira ngo ariya matora azabe.


