img-20201203-wa0026.jpg

Nyamagabe: Abacururiza mu isoko rishya bavuze ko ubukode buhenze, Meya abizeza koroherezwa

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure kuri uyu wa 4 Ukuboza 2020 yizeje abacururiza mu isoko rishya riherereye mu Murenge wa Gasaka koroherezwa nyuma yo gutakamba bavuga ko ibiciro by’ubukode byashyizweho n’abashoramari bihanitse.

Meya Uwamahoro yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru uyu munsi, kirebana n’iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe.

Nk’uko abacuruzi bakorera muri iri soko biganjemo abacuruzi imbuto babitangarije Bwiza.com ubwo yabasuraga kuri uyu wa 3 Ukuboza 2020, bagiye muri iri soko bavuye mu rindi ryari risa n’iridahari kuko bakoreraga hanze, imvura ikanyagira ibicuruzwa byabo, bimwe bikabora. Ngo icyo gihe aba bacuruzi bishyuraga amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’2800 n’3000 by’ubukode ku kwezi.

Gusa aho bagiriye muri iri soko, bavuga ko bigirizwaho nkana n’abashoramari baryubatse, bakabaca amafaranga menshi; ari hagati y’12,000 rwf na 15,000 rwf y’iseta imwe ku kwezi. Ni mu gihe ukodesheje umuryango umwe, yishyura amafaranga 200,000 rwf.

img-20201203-wa0026.jpg Abacuruzi bavuga ko ikibanza (iseta) kimwe bacyishyurira ubukode bw’amafaranga ari hagati y’12,000 na 15,000 rwf

Umucuruzi ati: “Iri soko twaribonye turikeneye, kuko aho twari turi twaranyagirwaga. Ariko tukimara kuhagera, twasanze imisoro yabo ihenze, ntabwo rwose tubasha kuyabona. Ubu ngubu turi mu gihombo, nabe na mbere. Mbere abaturage barahahaga, umuntu akabona 300 yo guhahishiriza abana cyangwa 500, tukabasha no kwishyura ikibanza kuko twishyuraga 3000.”

Mugenzi we yavuze ko bitewe n’ibiciro by’ubukode bihanitse, bashobora gusubira gucururiza hanze. Ati: “Mbere twacururizaga hariya hepfo, batwinjizamo hano. Tuhageze rero, baduciye amafaranga y’indengakamere ku buryo natwe turi guteganya no kuvamo n’ubundi tukajya hanze y’isoko gucururizayo.”

Uyu mucuruzi yavuze ko hari bagenzi be bamaze kurivamo, abo bakaba barafungiwe imiryango, bitewe n’uko nta bushobozi babonye bwo kwishyura. Kuri we, yavuze ko yifuza ko aho yishyura ubukode bw’amafaranga 12,000rwf yajya yishyura byibuza 3000 rwf, abishyura 15,000rwf bakajya bishyura 5000rwf ku kwezi.

Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko mu igenwa ry’ibi biciro by’ubukode, hashingiwe ku ngengo y’imari nini abashoramari bakoresheje bukaba iri soko, bihuzwa n’inguzanyo batse banki itsura amajyambere (BRD). Kuba bishyura aya mafaranga, bijyanye no kugira ngo haboneke ubwishyu bw’inguzanyo ku kwezi.

Meya w’Akarere Uwamahoro yavuze ko abashoramari badakwiye kunama ku bacuruzi, babaca amafaranga menshi. Ati: “Isoko rya Gasaka ryubatswe ku bashoramari bashishikarijwe kwishyira hamwe, bagashora imari yabo, bakubaka isoko. Icyo twumva koko [mu buryo buri logique] ni uko n’ubwo ari abashoramari, ntabwo bagomba kunama ku baturage. Ndetse ndagira ngo mbibutse ko kugira ngo umushinga utungane, akarere kabigizemo uruhare kanashyiramo ishoramari rya miliyoni 100.”

img-20201204-wa0019.jpg Meya Uwamahoro mu kiganiro n’abanyamakuru

Yakomeje ati: “Ni yo mpamvu rero natwe twumva igiciro cy’ubukode kigomba kuba ari igiciro abaturage bashobora kwishyura, ntabwo kigomba kuba kiri hejuru kuko hari ibyo twagiye dushyiramo natwe nk’akarere.”

Yaboneyeho kuvuga kandi ko nk’ubusanzwe ubuyobozi bw’Akarere bukorana inama n’impande zombi bagashaka igisubizo, bazongera gukora indi harebwa uko abacuruzi bakoroherezwa. Ati: “Twakoze inama nk’eshatu mbere y’uko abaturage binjira muri ririya soko, kandi komite y’abacuruzi na komite ya ba nyir’isoko, zose twari twabyumvikanyeho. Ntabwo bitangaje ko niba koko ibiciro bikomeje kugaragara ko biri hejuru, ko twakongera tukaganira nabo, tukareba uko byakongera kuba affordable (byakoroha).”

Gusa ariko, Meya Uwamahoro yavuze ko aba bacuruzi badakwiye kugereranya ibi biciro n’ibyo bacibwaga igihe bakoreragamo, mbere y’uko bimukira muri iri rishya.

Iri soko ryatangiye kubakwa mu 2014, rihagarikwa kubakwa mu 2019 bitewe n’ibibazo birimo ubwumvikane buke. Ibikorwa byo kuryubaka byongeye gusubukurwa nyuma gato y’ubwo Perezida Kagame yasuraga aka Karere muri Gashyantare 2019, agategeka ko ryubakwa vuba. Ryuzuye muri Kamena 2020, mu mpera z’uko kwezi abacuruzi batangira kuryimukiramo.

img-20201203-wa0033.jpg Iri soko rigezweho ryuzuye muri Kamena 2020

Amafoto: Biregeya Justin

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyamagabe: Abacururiza mu isoko rishya bavuze ko ubukode buhenze, Meya abizeza koroherezwa
    Ibi se ni ukuri? Tubitege amaso

  2. Nyamagabe: Abacururiza mu isoko rishya bavuze ko ubukode buhenze, Meya abizeza koroherezwa
    Ibi se ni ukuri? Tubitege amaso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *