Umunyanijeriyakazi, Dr Ngozi Okonjo-Iweala, niwe wabaye Umunyafurika w’Umwaka wa 2020, aho akurikiye Umuyobozi wa Banki Nyafurika y’Iterambere, Akinwumi Adesina, wabaye Umunyafurika w’Umwaka mu mwaka ushize wa 2019, ndetse na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wabaye Umunyafurika w’Umwaka wa 2018. Dr Ngozi akaba ari no mu mwanya mwiza wo kugira uruhare rukomeye, guhindura Afurika no kujya mu mishyikirano ku rwego mpuzamahanga nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Forbes.
Mu myaka 17 ishize, Dr Ngozi Okonjo yabaye minisitiri w’imari na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wamaze igihe kirekire muri iyi myanya mu gihugu cye, ariko by’umwihariko aba umugore wa mbere wari ugiye muri iyi myanya.
Kuri ubu, Dr Ngozi w’imyaka 66, arenda no kuba Umuyobozi Mukuru wa karindwi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), umwanya ushobora kumugira umunyafurika wa mbere ndetse n’umugore wa mbere uyoboye umwe mu miryango y’ingenzi ku Isi, aho kuri ubu ari mu bantu ba nyuma benda gutoranywamo uzayobora uyu muryango.
Okonjo-Iweala ashyigikiwe n’abanyamuryango 164 baturutse mu nzego zose z’iterambere ndetse n’uturere nyuma y’amezi atanu atoroshye yo gusuzumana ubwitonzi abakandida umunani. Icyemezo cya nyuma kiracyategerejwe kandi gishobora kuza igihe icyo aricyo cyose.
Mu buzima bwe, yibuka kimwe mu bintu bibabaje byamubayeho ubwo nyina yashimutwaga iminsi itanu yose ubwo yari minisitiri w’imari.
Mu kiganiro yagiranye na Forbes Africa mu kwezi gushize I Washington, Dr Ngozi yagize ati: “Abashimusi batekereje ko kunyica byari kuba ari imbabazi nyinshi kandi bashaka kungira ‘paralyze’ ubuzima bwanjye bwose. Iyo urwana n’abantu bakomeye bangiritse, barwana mu buryo bubi cyane.”
Muri ayo makuba yose, Okonjo-Iweala yihagazeho ashyigikiwe na se kandi abasha kotsa igitutu gihagije abashimusi kugira ngo barekure nyina w’imyaka 83 atababajwe.
Ati: “Nagerageje guhagarika kwishyura abantu bamwe bononekaye amafaranga bagerageza gukura muri guverinoma mu buriganya, kandi dushyigikiwe na perezida, twavuze ko tutazishyura. ubwo, bambwiye kujya kuri radiyo cyangwa kuri TV nkegura ndetse nkava mu gihugu bitaba ibyo bakica mama. Natekerezaga ko wenda hari ikintu gishobora kuba ku bana banjye cyangwa umugabo wanjye cyangwa barumuna banjye, tukajya duhora tubwira abana bacu kwitonda no kuba maso. Sinigeze ntekereza ko hari umuntu uzakora ku babyeyi banjye. ”
Nk’aho ibyo bidahagije, habaye kandi ikibazo cy’umwenda wa miliyari 30 z’amadolari Nigeria yari irimo, hamwe n’imyenda ya serivisi ingana na miliyari 2 z’amadolari y’Amerika ku mwaka, Okonjo-Iweala yari yarahawe na Perezida Obasanjo gukosora. Ihamagarwa ryaje igihe yari arimo arakora neza muri Banki y’Isi aho yari akomeje kuzamuka neza ava ku mwanya wo guteza imbere ubukungu ashaka kuba umuyobozi mukuru.
Uyu mugore yahamagawe na Perezida Obasanjo amusaba gusubira mu gihugu gufasha Nigeria guhangana n’ikibazo cy’umwenda munini igihugu cyari gifite. Mu mezi atandatu, Okonjo-Iweala yari amaze gushyiraho ivugurura ririmo kuvugurura banki, akuraho ibigo bitandatu byari bishinzwe imyenda ya Nigeria abisimbuza ibiro bishinzwe guhangana n’imyenda na n’ubu bigikora. Yazanye kandi udushya mu ikoranabuhanga mu koroshya imikorere, amaherezo abasha kwishyura miliyari 18 z’amadolari y’Amerika y’umwenda Nigeria yari irimo, mbere yo gusubira muri Banki y’Isi.
Ati: “Igihe nasubiraga muri banki nyuma y’ikiruhuko cy’amezi atandatu, narazamuwe mba visi perezida n’umunyamabanga w’ikigo mu gihe cy’imyaka ibiri mbere yuko Perezida Obasanjo ansaba ko nagaruka nkaba minisitiri w’imari. Ubwo, neguye mu 2003 njya kuba minisitiri w’imari imyaka itatu hanyuma mara indi myaka ine ku buyobozi bwa Perezida Jonathan, bingana n’imyaka irindwi yose.”


