Akanama gashinzwe umutekano mu muryango mpuzamahanga (ONU/ UN) ivuga ko nta byegeranyo byihariye bigikenewe ku Burundi bitewe n’uko ibintu byifashe. Aka kanama kavuga ko gashima intamwbe u Burundi bwateye mu bijyanye n’umutekano, guca umuco wo kudahana, bityo ngo u Burundi ntibukwiriye kuba ku rutonde rw’ibihugu byigwaho byihariye. Gusa ariko, ngo haracyari impungenge ku bijyanye no guhohotera uburenganzira bwa muntu nk’uko BBC ibitangaza. Ni ingingo yashimishije Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’abandi bategetsi b’iki gihugu nka Amb. Albert Shingiro.


