I Burundi bakirije yombi icyemezo cya Loni cyo guhagarika kubakoraho iperereza ryihariye

Sangiza iyi nkuru

Abategetsi b’u Burundi bakirije yombi icyemezo cy’Akanama gashinzwe Umutekano mu Muryango w’Abibumbye, Loni, kasabye Umunyamabanga Mukuru w’uriya muryango gukura u Burundi ku rutonde rw’ibihugu bigomba gukorwaho iperereza ryihariye.

Mu itangazo kariya kanama kashyize ahagaragara ku munsi w’ejo, kasabye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, gukura u Burundi ku rutonde rw’ibihugu bigomba gukorwaho iperereza mu buryo bwihariye.

Itangazo rigira riti: “Inama irasaba Umunyamabanga Mukuru guhagarika ibyegeranyo bya buri gihe ku kibazo cy’u Burundi, kandi yifuza ko u Burundi bwajya buza mu byegeranyo bisanzwe ku karere k’ibiyaga bigari na Afurika yo hagati”.

Kariya kanama kashimye intambwe imaze guterwa na Leta y’u Burundi ku bijanye n’umutekano, guca umuco wo kudahana no mu bindi bice bitandukanye, ariko kagaragaza ko hakiri byinshi bigikenewe mu bijyanye no kunga Abarundi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Umuyobozi w’Agashami ka Loni gashinzwe Umutekano yavuze ko mu Burundi hakiri ibikorwa bihonyoza uburenganzira bwa muntu bigihangayikishije, asaba Leta ya Perezida Ndayishimiye kubihagarika ndetse ikanakurikurana ababikora.

Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, abinyujije kuri Twitter, yishimiye icyemezo cya kariya kanama ku Burundi nyuma y’uko yaherukaga kubisabira mu nteko rusange ya Loni.

Ndayishimiye yagize ati: “Ndashimira akanama gashinzwe umutekano ku Isi kasubije neza ubujurire bwanjye natanze mu Nteko rusange. Kuba u Burundi bwaravuye muri gahunda y’umuryango w’abibumbye bituma u Burundi, inshuti n’abafatanyabikorwa babwo bibanda ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, na we yakirije yombi icyemezo cya kariya kanama.

Kuri Twitter yagize ati: “Nakiranye urugwiro rwinshi Itangazo ry’Umuyobozi w’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku bijyanye no kuvana ku mugaragaro uBurundi ku murongo w’inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano. Ndashimira byimazeyo ibihugu bigize Inama Njyanama byashyigikiye icyifuzo cy’u Burundi cyakiriwe.”

Abarundi batandukanye ku mbuga nkoranyambaga na bo bagaragaje ko bishimiye kiriya cyemezo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *