Amayobera: Yesu Kristu yavukiye muri Isirayeli ariko yemerwa n’ imbarwa

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Israel hakomoka amadini y’abemera Kirisitu n’Abisilamu dore ko ari ku butaka bwatuyeho Sekuru w’abizera Abraham, habarurwa Abakirisitu bagera kuri 2.1% gusa by’abatuye Israel basaga Miliyoni 8.
Imibare yo muri 2012, igaragaza ko muri Isiraheli hari abakirisitu 161,000, bangana na 2.1% by’abaturage bose. Muri abo Bakirisitu, abagera ku 127,000 ni Abarabu b’Abakirisitu, biganjemo Abarabu b’Aba-Orthodox, Abagatolika, Aba-Copts, Abaporoso n’abandi nk’uko bigaragara ku mbuga za internet zinyuranye,
Imibare igaragaza kandi ko 80% by’Abakirisitu bo muri Israel ari Abarabu bakomoka mu bihugu bituranye na Israel na Lebanon, Syria, Palestine n’ahandi.
jesus
Muri Israel, ukwemera gufatwa nka bumwe mu buryo igihugu gikoresha mu guha umurongo imibereho ya buri munsi y’Abanya-Israel n’umuco wabo, dore ko ukwemera gufite n’uruhare runini mu mateka y’igihugu; Gusa, umuntu afite uburenganzira busesuye mu guhitamo idini cyangwa ibo yemera.
Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cya Israel (Israel Central Bureau of Statistics) yo mu mwaka wa 2011, igaragaza ko mu baturage ba Isiraheli, 75.4% ari abemera b’idini ry’Abayahudi, 16.9% bakaba Abisilamu, 2.1% bakaba Abakilisitu, 1.7% ni abayoboke b’idini ry’Aba-Druze, abandi basigaye bakaba barimo nk’Aba.- Baha’I n’abandi banyuranye.
Amategeko agenga igihugu cya Isirayeli yemera amadini 4 gusa, ayo ni Ubuyahudi (Judaism), Ubukirisitu, Islam, Druzeism n’abemera b’Aba-Bahà¡’à­.
Mu gihe mu Bukirisitu hemerwa amatorero 10, ariyo Gatolika y’i Roma, Armenian, Maronite, Greek, Syriac, amatorero Gatolika y’Aba-Chaldean (rikomoka i Babuloni), Eastern Orthodox, Greek Orthodox Church, Oriental Orthodox, Syriac Orthodox Church, Armenian Apostolic Church n’Abangilikani.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitte
Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *