eoycnw9wmai2muk.jpg

Bakomeje gusaba ko inzitizi zibuza abangavu kuboneza urubyaro zivanwaho

Sangiza iyi nkuru

Abifuza ko ingimbi n’abangavu bemererwa guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bakomeje kotsa igitutu inzego zitandukanye ngo izo nzitizi zivanweho, aho impamvu batanga ku isonga haza ikibazo cy’abangavu batwara inda zitifuzwa kuri ubu babarirwa mu bihumbi 30 buri mwaka.

Kuri uyu wa Gatanu, nibwo i Kigali hateraniye inama yo ku rwego rwo hejuru yagaragarijwemo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu kugeza serivisi z’ubuvuzi kuri bose nkuko bikubiye mu ntego z’iterambere rirambye. By’umwihariko muri iyi nama hagaragajwe aho u Rwanda rugeze rwesa imihigo rwahize mu nama mpuzamahanga ku buzima yabereye i Cairo mu mwaka wa 1994, imihigo ishingiye ahanini kuri serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Mu myaka 5 ishize, abitabira kuboneza urubyaro mu Rwanda biyongereyeho 10%, ibintu bituma rushimirwa umuhate warwo mu kwegereza izo serivisi abazikeneye. Gusa, bamwe bemeza ko hakiri imbogamizi ku rubyiruko by’umwihariko abangavu kuko amategeko atabemerera guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro mu buryo bwa kizungu.

Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’abaturage, Rwanda Demographic and Health Survey, bugaragaza ko kugeza ubu abagera kuri 14% batabona serivisi zo kuboneza urubyaro kandi bazifuza.

By’umwihariko, ingimbi n’abangavu bari mu bakenera izo serivisi ntibazibone, dore ko n’amategeko atabibemerera, ibintu nyamara bamwe basanga bikwiye guhinduka nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga.

Mark Bryan Schreiner, Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage, UNFPA, mu Rwanda, asanga iki ari ikibazo gisaba ubufatanye bw’inzego zose.

Ati: “Ikibazo cy’abangavu batwara inda zitifuzwa ntabwo ari ikibazo cy’ubuzima gusa. Ni byo minisiteri y’ubuzima ifite uruhare rukomeye mu kugishakira umuti, ariko hari n’uruhare rwa minisiteri y’uburezi kugira ngo hatangwe inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Hari uruhare rwa minisiteri y’ubutabera mu bijyanye n’amategeko, hakaba n’uruhare rw’inzego z’ibanze habeho ubufatanye n’inzego z’amadini n’abandi bavuga rikumvikana. Hari n’uruhare rwa minisiteri y’urubyiruko kugira ngo urubyiruko rugira uruhare muri izi mpaka n’ibiganiro. Muri make ikibazo cy’abangavu baterwa inda gikeneye igisubizo gihuriweho n’inzego zinyuranye”.

eoycnw9wmai2muk.jpg

Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije, avuga ko impaka kuri iyi ngingo zifite ishingiro kuko aho igihugu kigana hasaba impinduka zimwe na zimwe.

Umujyanama mukuru w’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima, OMS, Prof. Senait Fisseha, avuga ko OMS ifite icyizere ko u Rwanda ruzesa intego z’iterambere rirambye mu birebana n’ubuzima.

Ati: “Uyu munsi icyo twabonye ni uko buri ntego ifitiwe gahunda ihamye yo kugira ngo izagerweho. Twiboneye igenamigambi na gahunda y’ibikorwa bikenewe harimo guhugura abakozi bo mu nzego z’ubuzima, gukora ubuvugizi, kuvugurura amategeko na za politiki, imitangire ya serivisi ndetse n’amikoro akenewe ngo byose bigerweho.
Urabona ko rero hari gahunda ifatika kandi isobanutse ku buryo binoroshye kubishyira mu bikorwa. Kuba ibyo rero byarakozwe mu gihe kitageze k’umwaka nyuma y’inama ya ICPD yabereye muri Kenya, birampa icyizere ko nta kidashoboka.”

Nubwo mu Rwanda ingimbi n’abavangavu bataremererwa guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro mu buryo bwa kizungu, abazemerewe bakomeje kuzitabira kuko nk’ubu hagati y’umwaka wa 2015 n’uwa 2020, abakoresha uburyo bwa kizungu mu kuboneza urubyaro bavuye kuri 47.5% bagera kuri 58%, bivuze ko biyongereye ku gipimo cya 10.5%.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Bakomeje gusaba ko inzitizi zibuza abangavu kuboneza urubyaro zivanwaho
    Ariko ni ishyano ryagwiriye Urwaanda. Koko aha ni ho Urwaanda rugeze? Kuumva abaantu biize barwaanira ko, abalobwa baa cu, bashyirirwa ho uburyo bwo kuboneza urubyaaro kandi bakiri iwaa bo batarubaka ingo zaa bo?
    N’ibiintu bitangaaje cyaane kubona igihugu cyuzuye abagabo banajijuutse, bananirwa kwicara haasi Ngo bige amategeko yose ashoboka kuzitira igitsinagabo mu ngeso za cyo zo konoona abakobwa baa cu?
    Ahaantu har’abagabo bangana kuriya biize.
    Ndababaye cyaaneee kubona nt’abagabo bakiba mu gihugu bashobora kurengera abakobwa ba cu.
    Leta igoomba kwiiga amategeko akakaye gutesha no gushushubikanya izo ngegera z’insoresore n’abagabo b’ibigoryi batwononera abaana.
    Hakwoye kwandikwa itegeko ryemeza ko UMUKOOBWA W’URWAANDA ari umutuungo n’umueage kamere utavogeerwa. Bityo ko umuuntu weese uzongera kwiigabiza umukobwa atamushaatse azabona ishyaano…
    Nibashyire ho ibihano bituma umusore azaajya arora umukobwa w’abaandi agahurwa, akabebeera.
    Ni gute umubyeeyi azajya yirerera umwaana, akamuvunikira amutanga ho utwo atuinze twoosee, agurisha amatuungo yose Ngo umwaana we nawe ajijuuke ajye mu baandi. Haanyuma Ngo inkonkobotsi y’umugabo cg y’umusore ize imwonone. Rwoose koko kuki leta nta mbaraga ugira zo gukumiira iki kibazo giteeza umutekano muke mu miryaango?
    Umuteekano muke Urwaanda rusigaranye urateerwa n’ibitero abagabo bagaba mu miryaango bajya kononera ababyeyi abaana.
    Niba leta biyinaniye nibaze abaturage uko bashaka ko iki kibazo kirangizwa ho. Leta nibaze abaturage.
    Mureke kuducaanga, ahubwo mufate ingaamba zikarishye ku basambanyi b’abagabo, n’aho ibyo byo kuboneza imbyaaro mu baana batararongorwa n’ugukuririza UBURAAYA mu gihugu. Ndetse n’ugutuka Imaana,Abanyarwaanda, n’Urwaanda rwaa bo
    .

  2. Bakomeje gusaba ko inzitizi zibuza abangavu kuboneza urubyaro zivanwaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *