Ifoto y’intumwa y’igihugu cya Papua New Guinea yagiye mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yongeye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bakomeje gutangarira iriya ntumwa.
Iyo ntumwa yafotowe ubwo yari ihagarariye kiriya gihugu mu nteko rusange ya Loni yo muri 2017 yabereye i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ku ifoto iriya ntumwa igaragara yicaye mu nteko imbere y’intumwa y’iguhugu cya Tunisia, yambaye ubusa hasi no hejuru ariko yiturije.
Papua New Guinea ni kimwe mu bihugu ku Isi usangamo abaturage bafite imico yihariye, aho kwambara ubusa bikiri mu muco gakondo w’abatuye kiriya gihugu.
Abatanze ibitekerezo kuri iriya foto abenshi bashimiye iriya ntumwa kuba itaratewe ipfunwe no kwambara mu muco w’igihugu cyayo, abandi batebya bagaragaza ko ikwiye igihembo cy’umuntu wahize abandi muri uriya mwaka.
Agahugu umuco, akandi uwako!

4 Responses
Ifoto y’intumwa ya Papua New Guinea yagiye mu nteko ya Loni yabunuje yongeye guca ibintu
Umunyafrika w’ukuri ni uyunguyu, nubwo iterambere ari ngombwa ntitugomba guheza inyuma umuco wacu, ku bwanjye uyu mugabo ni intwari y’umuco w’Afrika

Sorry “Asia” nanditse Africa kubera ndi umunyafrika
Ifoto y’intumwa ya Papua New Guinea yagiye mu nteko ya Loni yabunuje yongeye guca ibintu
Sorry “Asia” nanditse Africa kubera ndi umunyafrika