Ubushinjacyaha bwa gisirikare kuri uyu wa Mbere, bwasabiye abantu 32 bakurikiranyweho gukorana n’imitwe ya P5 na FLN mu bikorwa by’iterabwoba ku Rwanda barimo Rtd Major Muthadiru Habibu gufungwa burundu.
Itsinda rya mbere ry’abasabiwe gufungwa burundu rigizwe n’abantu 25 bayobowe na Rtd Major Mudathiru Habib wahoze mu Ngabo z’u Rwanda.
Aba baregwa ibyaha bitanu birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.
Irindi tsinda riyobowe na Private Muhire Dieudonné, rigizwe na Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Private Igitego Champagnat n’abasivili Muhire Pacifique na Nzafashwanimana Richard.
Bo Baregwa ibyaha byo gutoroka igisirikare (Pte Muhire), ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.
Ubwo hatangiraga gutangwa imyanzuro y’Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere, umushinjacyaha Capt Jacques Rugamba yasabye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kwakira ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha no kwemeza ko gifite ishingiro, hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe, rukemeza ko ibyaha bariya basirikare baregwa bibahama uko ari 32.
Yavuze ko ku cyaha kijyanye no kujya mu mutwe w’ingabo zitemewe, urukiko rwazabahanisha igihano cy’imyaka icumi, uretse Major Rtd Habib Mudathiru na Pte Muhire Dieudonne, basabiwe imyaka 15 kuri kiriya cyaha.
Impamvu ni uko “bagize uruhare mu gufatanya n’abaremye uyu mutwe, kuko Mudathiru yagize uruhare mu kuzana abarwanyi muri P5 no kubigisha uburyo bazarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.”
Ku cyaha cyo kugirana umubano n‘abakozi ba leta y’amahanga bigiriye gushora intambara, ubushinjacyaha bwasabye ko abantu bari mu itsinda rya Maj Habib Mudathiru uko ari 25, bazafungwa imyaka 25 nk’uko Igihe.com dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubushinjacyaha bwasabye ko urukiko rwazahanisha abaregwa bose uko ari 32, igihano cy’imyaka 10. Naho ku cyaha cyo gukora ibikorwa by’iterabwoba, Ubushinjacyaha bwasabye ko bose uko ari 32 bazahanishwa igihano cy’imyaka 20.
Hanyuma ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, nacyo uko ari 32, Ubushinjacyaba bwasabye ko urukiko rwazabahanisha buri umwe igifungo cya burundu, kuko ari nacyo gikuru mu byaha baregwa.
Capt Rugamba yakomeje ati “Iki cyaha nubwo abari ahangaha batabashije kugaragara mu buryo butaziguye aho abaturage bagiye bicirwa ari Musanze na za Kinigi ndetse no muri Nyungwe, bagenzi babo bakomeje icyo gikorwa bica abaturage.”
Ku ruhande rw’itsinda ririmo abasirikare ba RDF, harimo Pte Igitego Champagnat we ku byaha aregwa hiyongeraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho yagisabiweho igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe.
Ku cyaha cyo gutoroka igisirikare, Pte Muhire Dieudonne yasabiwe gufungwa imyaka ibiri hamwe na Pte Ruhinda we waburanishijwe adahari.
Umushinjacyaha yakomeje ati “Hanyuma tukaba dusaba Urukiko rukuru rwa gisirikare kuzashingira ku ngingo ya 61 na 62 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rukemeza ko habaye impurirane mbonezamugambi, hanyuma kuri bose uko ari 32 urukiko rukazabahanisha igihano kirushije ibindi gukomera, igifungo cya burundu kuri bose, buri umwe umwe.”
Umushinjacyaha ariko yagarutse ku miburanire, avuga ko harebwe uko iburanisha ryagenze, uwitwa Muhire Pacifique yireguye yemera ibyaha bye anasaba imbabazi kandi asobanura uko ibyaha byakozwe mu mu buryo budashidikanywaho, asaba ko urukiko rwazabisuzuma mu kumufatira imyanzuro.
Umwavoka wa Muhire yamusabiye ko yagabanyirizwa igihano, agahanishwa igihe kingana n’igihe amaze afunzwe.
Umushinjacyaha yanzuye ko ari ngombwa ko bahabwa ibihano bikomeye biteganywa n’amategeko, ku buryo byanabera isomo n’abagifite imyumvire yo kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba, igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Abafatiwe muri uyu mutwe bakunze guhuriza ko binjijwe muri uyu mutwe bashukishijwe guhabwa akazi muri RDC, ariko bagerayo bakisanga mu mitwe yitwaje intwaro, bakagerageza gutoroka ariko bikanga.
Nyuma yo gusabirwa gufungwa burundu, abaregwa bakomeje gutakambira urukiko, basaba imbabazi u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange, bityo ko bazagabanyirizwa ibihano cyangwa bigasubikwa.
Bashima uko u Rwanda rwabakiriye, bakavuzwa kandi bakitabwaho.


