Abanyamerika hagati ya 15-20 bafashe icyemezo cyo gutura mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abanyamerika babarirwa hagati ya 15 na 20 bafashe icyemezo cyo gutura mu Rwanda nyuma yo kumara igihe bitegereza iki gihugu.

Aba nk’uko RBA ibitangaza, bamaze igihe mu Rwanda bitegereza imiterere yarwo, amahirwe ahari n’ituze n’umutekano. Bemeza ko byabanyuze, bafata umwanzuro wo kuhatura nk’abaturage b’u Rwanda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabasobanuriye bimwe mu byo bibaza ku Rwanda, indangagaciro n’amateka yarwo nk’igihugu bifuza kubera abaturage.

Muri bo harimo abifuza gushora imari yabo mu Rwanda, abafite ubumenyi butandukanye barimo n’abarimu mu mashuri makuru na kaminuza…

Bisobanurwa ko aba ari bamwe mu banyamerika bafite inkomoko muri Afrika ariko icyifuzo cyabo kikaba ari ukwimukira mu bihugu by’abasekuruza babo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *