Mu gihe umuryango wita ku mpunzi HCR uvuga ko impunzi z’Abarundi zikiyongera ubu zikaba zimaze kurenga ibihumbi 300, Perezida Nkurunziza yatangaje ko abahunga baba badahunze ubwicanyi bavuga ahubwo ko ari ibihuha bibagera mu matwi.
Ibi Perezid Nkurunziza yabitangaje ku wa 17 Nzeli 2016, ubwo yari yasuye abaturage muri komini avukamo ya Mwumba mu ntara ya Ngozi, aho yagize ati: “ Nta murundi uhunga kubera ari Leta cyangwa se ishyaka riri ku butegetsi rishaka kumwica, bahunga kubera ibihuha ”.
Yakomeje avuga ko ibintu bimeze neza mu gihugu ndetse ko nta mugambi mubisha utegurwa wo kwica abaturage, akaba ashishikariza abahunze bose gutahuka ko igihugu gitemba amata n’ubuki (la sécurité sont totals).
Nk’uko bitangazwa na Radiyo RPA, Perezida Nkurunziza yakomeje agira ati: “ Nta gihugu kizababera kiza nk’icyabo cy’amavuko, ku bw’iyo mpamvu bakwiriye gutaha mu Burundi, turi mu mahoro n’umutekano, turimo guharanira ukuri n’ubwiyunge kugirango buri Murundi yinjire mu gihugu cye cyamubyaye”.
Aya magambo perezida yavuze ntabwo yakiriwe kimwe, bamwe bakaba bibaza ukuntu yaba yavuze ko abantu bahunga kubera ibihuha bibinjira mu matwi, ko badahunga ubwicanyi kandi hari imiryango yagiye yicwa izuba riva (abana,abagore n’abagabo, abasore n’inkumi, abasaza n’abakecuru).
Pacifique Nininahazwe, umwe mu baharanira uburengenzira bw’ikiremwamuntu i Burundi, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter akaba atibaza ukuntu imiryango irimo uwa Gen Athanase Kararuza, uw’umunyamakuru Christophe Nkezabahizi, Hon Morsi, Hon Hafsa Moss,…baba barishwe n’icyo yise Igihuha (rumeurs).
Mu gihe Perezida Nkurunziza yari yavuze ko Leta cyangwa CNDD FDD idafite umugambi wo kwica abaturage, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeli 2016, nibwo yeruye avuga ko abantu bicwa koko, by’umwihariko ko bishwe hatarobanuwe ubwoko cyangwa akarere.
Muri Mata 2015, ubwo imyigaragambyo yatangiraga y’abadashyigikiye Nkurunziza kuri manda ya 3, nibwo n’abaturage batangiye guhunga ku bwinshi, ndetse n’abantu bicwa hirya no hino mu gihugu amanywa n’ijoro.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


