Umupasiteri yasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 10 anamutera inda

Umwana w’umukobwa yajyanwe kwa muganga igitaraganya ababara mu nda, nyuma y’ibizamini byakozwe na muganga mu ivuriro (Broward Health Medical Center) riherereya mu gace ka Fort Lauderdale ho muri Leta ya Floride, byagaragaye ko atwite nyuma bimenyekana ko yasambanyijwe na Pasiteri. Nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe na polisi muri aka gace byabereyemo byagaragaye ko uwo mwana yafashwe […]

Zidane yagize icyo avuga kuri Cristiano Ronaldo yasimbuje bikababaza benshi

Nyuma y’impaka zakomeje kugaragara hagati y’abafana b’ikipe Real Madrid bibaza impamvu umutoza Zinedine Zidane yasimbuje rutahizamu Cristiano Ronaldo bikaza kubaviramo kunganya, umutoza yavuze ko kumukuramo ari ibisanzwe ko agomba kuruhuka igihe icyo ari cyo cyose abona ari ngombwa. Aganira n’itangazamakuru, Zidane yagize ati: “ Dufite undi mukino ku wa Kabiri (Ligue des champions), agomba kuruhuka […]

Nyamasheke: Bamwishe bamukase ijosi banamwambura imyambaro ye barayimuseguza

Nyiranziza BĂ©atha w’imyaka 33 y’amavuko yasanzwe yapfuye mu muferege uri hagati y’icyayi n’ishyamba mu mudugudu wa Ruhinga ya 2, mu kagari ka Kagatamu, mu murenge wa Bushenge,mu karere ka Nyamasheke. Umurambo w’uyu mukobwa wari ufite ubukwe mu Kuboza wabonetse ahagana saa mbiri z’igitondo kuwa gatanu, ubonwa n’abaturage basoromaga icyayi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa bushenge, Uwizeyimana […]

Nsabimana Balthazar warwanye intambara ya kabiri y’isi yitabye Imana

Umunyarwanda Nsabimana Balthazar bakundaga kwita kaporali wari utuye mu Kagali ka Shyanda, Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara akaba n’umwe mu barwanye intambara ya kabiri y’isi yose mu mwaka wa 1945 nyitabye Imana.Muzehe Kapolari w’imyaka 83 birakekwa ko yazize kanseri ya prostate yari amaranye igihe, akaba yahise ashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu. Ni umwe […]

Uganda: Polisi yaburijemo umutambagiro w’abatinganyi

Abaharanira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina mu guhugu cy’u bugande bakomwe mu nkokora ejo kuwa 24 Nzeri 2016 n’inzego z’umutekano ubwo bateguraga gukorera umutambagiro mu murwa mukuru wa Kampala. Umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina witwa Frank Mugisha yatangaje ko abantu barenga 100 bari babukereye ngo ngo bitabire iyi myiyerekano mu gace ka Entebbe hafi […]

Ese usanze umukozi wawe w’umukobwa arimo gusambana n’umugabo wawe, wamuhanisha kumutwika igitsina?

Hibajijwe ibibazo byinshi byanateje impaka nyuma y’inkuru yagiye itangazwa mu binyamakuru byinshi nyuma y’aho umugore wo muri Nigeria yasanze umugabo we arimo gusambana n’umukozi wo mu rugo rwabo w’umukobwa, kubyihanganira biramunanira ahita afata umukozi yambaye ubusa amwicaza ku ishyiga rya kijyambere riri kwaka umuriro, umutwika igitsina n’ibice bituranye nacyo. Nyuma y’ibyo, uwo mugore akaba yaragejejwe […]

Kagame yakebuye abashaka guhitiramo abanyarwanda imibereho

Perezida Kagame aganira n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu mujyi wa San Francisco muri Rwanda Cultural Day yihariye ku bikorwa by’umuco yavuze ko mu gihe abanyarwanda bari kugenda baba umwe umuco wabo ariwo uba umurunga ubakomeza. Perezida Paul Kagame yongeye gutangaza ko adatewe impungenge n’abafashe nabi ibyo yavuze, aburira abantu bita ku bibazo by’u Rwanda kuruta […]

Abagabo 2 bafungiwe kwigana impushya zo gutwara ibinyabiziga

Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, kuwa 23 Nzeri 2016 abagabo babiri aribo Muvunyi Cyprien w’imyaka 34 y’amavuko na Niyibizi Felix w’imyaka 30, bafatiwe mu cyuho barimo gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge hamwe n’ibikoresho bifashishaga birimo za mudasobwa, imashini zitera amarangi ku mpapuro n’ibindi. Ibi bije bikurikira […]

Ikigo gicukura amabuye y’agaciro cyahagaritswe kizira guhungabanya ibidukije

Ubugenzuzi buherutse gukorerwa mu Karere ka Rutsiro bwatumye ikigo gicukura amabuye y’agaciro cya Twabugezi gihagarika imirimo yacyo kubera kubangamira ibidukikije, kwangiza imigezi ndetse no kuba kidafite ibikoresho bihagije mu gucukura aya mabuye. Iri hagarikwa ryabaye tariki ya 22 Nzeri rikozwe n’itsinda ryihariye rya Gishwati-Mukura rigizwe n’ishami rya polisi y’igihugu rishinzwe kurengera ibidukikije(EPU), ikigo cy’igihugu cy’umutungo […]