Mugisha Moïse uheruka kwegukana Isiganwa ry’amagare ryo muri Cameroon rya Grand Prix Chantal Biya, yavuze ko hari bagenzi be bakinana mu kipe ya Skol Adrien Cycling Academy bafite umugambi wo kumwica.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, mu kiganiro yagiranye na Radio 10.
Ni nyuma yo gusesa amasezerano muri iyi kipe kubera ubwumvikane buke yagiye agirana na Adrien Niyoncuti usanzwe ari Directeur Technique wayo, ngo bikagera n’aho amukubita incuro zirenze imwe.
Mugisha yavugiye mu kiganiro ‘Urukiko’ ko Niyoncuti amukubita bwa mbere bari mu myitozo mu gihugu cy’u Bubiligi bitegura isiganwa ryo mu gihugu cya Maroc.
Uyu musore avuga ko yongeye gukubitirwa i Gatuna muri Nzeri uyu mwaka, azira kuba yaragiraga inama mugenzi bakinana witwa Seth.
Yagize ati: “Twagiye muri Test kuri uriya mupaka wa Uganda uvuye i Kigali (Gatuna), noneho turi muri test [test iba imeze nk’irushanwa]. Noneho twarayikoze mu gihe tuyisoje, mbwira umuhungu umwe witwa Seth nti ufite imbaraga pe, ariko nujya uzikoresha gutya wirirwa wikoreye Péloton…iteka n’uzikoresha zose n’ubwo waba uri umu-Sprinteur uzatsindwa.”
Mugisha avuga ko ubwo yari akivugana na mugenzi we yisanze Adrien Niyonshuti yatangiye kumukubita inshyi, amubwira ko ibyo yavugaga bitamureba kuko atari umutoza.
Yunzemo ati: “Naramusubije nti ese nk’abakinnyi ntitugomba kwigira inama y’ikintu cyadufasha tugeze muri competition? Nta kindi namusubije, nahise nurira igare ndagenda, ngiye nka metero 10 mbona n’imijugujugu y’ibiti iri kungeraho.”
Mugisha avuga ko hari n’ubwo Niyonshuti yamubwiye ngo araje amwereke ko byose bishoboka, nk’uburyo bwo kumwereka ko azamusubiza hasi.
Ku bijyanye n’umugambi wo kuzamwica, Mugisha yavuze ko hari umunsi yigeze kugongwa n’imodoka yari inyuma ye igatwara amapine y’igare rye, gusa bagenzi be bari kumwe bakababazwa n’uko iyo modoka atari we yari yishe.
Ati: “Abana twitozanya bo ubwabo barivugiye ngo, turababaye ubwo ari igare rigiyemo, ariko n’ubundi ni twe tuzabyirangiriza. Bumvaga ko nagenda mu cyimbo cy’igare.”
Mugisha yavuze ko ibyo kuba hari bagenzi be bazamwirangiriza yabibwiwe n’umwe muri bagenzi be wakinaga muri SACA.
Avuga ko nyuma yo kumenya ko hari abafite umugambi wo kumwivugana (yirinze gutangaza amazina) yagerageje kwisanzura kuri bagenzi be, gusa akaba abona ko bose batamureba indoro zimwe.
Mugisha Moïse uvuga ko atazi icyo azira ku buryo Adrien Niyonshuti amwanga bene kariya kageni, avuga ko yagejeje ikibazo cye ku buyobozi bw’ikipe ye aho kumwumva bugahitamo kumwihanangiriza.
Mu ibaruwa Umuyobozi wa Skol Adrien Cycling Academy yamwandikiye mu ntangiriro z’uku kwezi, yamwihanangirije ku myitwarire ye mibi yavuze ko iharabika isura y’iriya kipe na Skol usanzwe ari umuterankunga Mukuru wayo.
Mugisha yabwiwe ko hari agahimbazamusyi yari yateganyirijwe na Skol kubera kwitwara neza muri Grand Prix Chantal Biya, gusa abwirwa ko atakigahawe kubera “imyitwarire igayitse” yagaragaje.
Ibaruwa yakurikiye ubutumwa Mugisha yari yanditse kuri Twitter avuguruza ibyo iriya kipe yari yanditse, ivuga ko Niyonshuti hari urundi rwego yayigejejeho, nyamara hari abandi bamugejeje ku rwego ariho batigeze bashimirwa.
BWIZA yagerageje kumva icyo Adrien Niyonshuti avuga ku byavuzwe na Mugisha, gusa ntibyayikundira. Ubutumwa bugufi twamwandikiye na bwo ntarabusubiza.

8 Responses
Mugisha Moïse aravuga ko hari bagenzi be bafite umugambi wo kumwica
Noyonshuti n,ishyari afitiye uwomwana ntashake kutubihiriza igare ariryo twaridushoboye.Turamuzi ntagikorwa kindashyikirwa tuzi urakoze arumukinnyi w,amagare bagucungire hafi.

Birababaje kumva Uwo Moise Mugisha ajya kuri radio akicara agasebanya, nyamara uko kwisimbukuruza yihaye mu myaka 2 ishize ntawari amuzi, kumva ko atwaye isiganwa rimwe akumva ko abaye imana biteye agahinda, Ese abo avuga ko ntacyo bamugejejeho sibo bamuhaye imyitozo yatumye abasha kumenyekana, ese video yashyize hanze asuzugura abo bakinana muri SACA ngo bose arabarusha ntanuwamutsinda sibo bamufashije ngo abashe kumenyekana, ese ayo magare n ibikoresho byiza ahabwa niyo kipe, umushahara, icumbi, kugaburirwa kuvuzwa, ibyo byose abikesha iyihe kipe?
Muzicare mutohoze imyitwarire yuwo Moise muzamenya ibye n abamushuka , aribo bashatse guteza ibibazo n imyiryane basezererwa mu kazi bakaba bashaka kwiyitirira ko aribo bubatse ikipe,
Burya ubuhanga butagira discipline ntaho bugeza umuntu, Uwo mwana Moise imyitwarire ye iragayitse nta n umwanya ikwiye muri sport mu rwanda!
Umusomyi wanyu

Iki kibazo ni ugukurikiranwa ubushishozi naho kuba Mugisha yiyumvamo ko abasha kandi arabikora abandi bakamurwanira ishaka ntibyatuma hazamo kugambanirana kuburyo hazamo amagambo yokwishimira Mugenzi we ko yapfa.ntibikwiye pe

Ibaze nawe. Iyo mu ikipe hari umwuka mubi, uwambere wo kubibazwa ni umuyoboyozi wayo. Kandi birigaragaza. Niba avuga ko abarusha se , ibyo kuki byaba ikibazo? Nabo babinyomoze bamurusha. Iyo niyo sport. Inzangano rwose bazifashe hasi .KANDI ngo ibuye ryagaragaye. RIB ikurikiranire hafi amazi atararenga INKOMBE.