Urubyiruko rwasigajwe inyuma n’amateka rwo mu Mudugudu wa Bigabiro mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro, ruratakamba rusaba guhabwa ibikoresho rwemerewe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) rumaze kwigishwa imyuga mu mwaka w’2017.
Abo basore n’inkumi boherejwe mu Karere ka Ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo muri Mata 2017 barangije amasomo y’imyuga y’ubudozi, gutenganya imisatsi ndetse no gusudira.
Bavuga ko bamaze kurangiza amasomo y’iyo babwiye ko buri mwana azahabwa ibikoresho bikamufasha kwihangira imirimo.
Shumbusho Mahoro ni umwe muri 7 bavuye mu mudugudu wa Bigabiro uvuga ko bimwe ibikoresho Bari bemerewe Kandi abo bajyanye barabibonye.
Agira ati: “Twajyanywe n’akarere kubera ko MINALOC yashatse gufasha urubyiruko rwasigajwe inyuma n’amateka kugira ngo tubone imirimo dukora yaduteza imbere ariko tuvuye kwiga batwimye ibikoresho babiha abo twajyanye mu bo mu murenge wa Munyaga, tugiye kubaza Olivier wabihaye abamunyaga atubwira nabi ku buryo twahavuye abana benshi barigendera bajya gushaka akazi ko mu rugo kandi twaragiye kwiga batubwira ko tuzahabwa ibikoresho bikamufasha gushakisha imibereho.”
Mahoro arakomeza asaba ubuyobozi kubaha ibikoresho kugira ngo bakore ibyo bize. Agira ati: “Twavuye kwiga dushaka kwiteza imbere ariko ntibyakunze kuko batabiduhaye nk’uko babitubwiye tuza kwiga imyuga, tukaba dusaba ko badufasha bakaduha ibikoresho nkuko babitwemereye kuko nibyo byadufasha kubona akazi.”
Uwimana Marceline uhagarariye urubyiruko rwasigajwe inyuma n’amateka yabwiye Bwiza.com ko yagerageje kubaza umukozi w’akarere wamutumye abo bana ariko akamubwira nabi.
Agira ati: “Umukozi w’akarere witwa Olivier ni we wansabye kumwoherereza abana ngo bazajye kwiga imyuga nk’uko yari asanzwe ansaba urutonde rw’abo namuhaye. Abana 7 barize ariko maze kumenya ko abana b’i Munyaga babihawe muri 2018, nagerageje guhamagara Olivier akankupa namwandikiye mesaje(messages) kuri Watsapu(WhatsApp) ariko akansubiza ambwira nabi ko bitandeba kuba barabihaye aba Munyaga. Abo mu Kigabiro barenganye kuko nta murenge ufatira undi kandi twebwe twize mu byiciro bibanza buri wese bamuhaga ibikoresho bijyanye n’ibyongerewemo.”
Mukandayisenga Jacqueline, umwe mu babyeyi bafite umwana wize ibyo gutunganya imisatsi, avuga ko abana babo kuba batarahawe ibikoresho byatumye batihangira imirimo ndetse umwana byatumye ajya gukora akazi ko mu rugo.
Agira ati: “Twari twishimiye ko MINALOC yatekereje ku buzima bw’abana bacu bakabigisha imyuga ndetse banabemerera ibikoresho ariko kutabihabwa byatumye bacika intege ku buryo uwanjye ubu yagiye gukora akazi ko mu rugo kandi yakabaye akora nanjye akamfasha kuko ndi umupfakazi, nta kazi ngira ndetse n’amasambu ngira naho natsatse nta masambu umugabo wanjye yagiraga. Ubwo rero Leta ikwiye gufasha abana bagahabwa ibyo bemerewe.”
Umutangana Olivier, Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rwamagana (ni we uru rubyiruko rutunga agatoki) avuga ibikoresho byahawe urubyiruko rwo mu murenge wa Munyaga bagombaga kubifatanya nabo bo mu murenge wa Kigabiro, akanavuga ko ibikoresho byo gusudira nta byatanzwe ko ahubwo uwize gusudira abishatse yafashwa bakamuhuza n’abasudira bikamufasha.
Agira ati: “Niba abantu barigiye ahantu hamwe bagombaga gukorera hamwe kuko nabo bagombaga kujya gukorana n’abo ba Munyaga bahawe ibikoresho bya salo ndetse no kudoda, ariko banze kujyayo. Naho ibikoresho byo gusudira ntabyo twatanze uwabyize ni umwe ubwo niba abishaka azaze tumuhuze n’abasudira mu Gakiriro kuko si ikibazo twaranamushatse turamubura dusanga yaragiye i Kigali, ariko aje ku karere twamufasha ariko abandi bo bagombaga gukoresha i Munyaga”
N’ubwo umukozi w’akarere avuga ko urwo rubyiruko rwanze kujya gukorana, abahawe ibikoresho urwo rubyiruko ruvuga ko batigeze baganirizwa mbere yo kubyohereza mu murenge wa Munyaga uri mu birometero 8.5 uvuye aho batuye mu mujyi wa Rwamagana. Bavuga iyo babiganiraho, bari guhitamo gukorera mu murenge wa Kigabiro ahagomba kubafasha kubona abakiriya kuko Munyaga ari umurenge wo mucyaro.
Abasigajwe inyuma n’amateka mu murenge wa Kigabiro muri rusange banavuga ko umwuga wo kubumba ari wo wabatungaga kuko nta masambu bagira. Kwigishwa imyuga ku rubyiruko rwabo babibonagamo igisubizo mu guhindura imibereho y’imiryango yabo.


