Perezida wa Tanzania, Dr Joseph Pombe Magufuli yatesheje agaciro indahiro ya Minisitiri wungirije ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Francis Ndulane wagize ukudidimanga ubwo yarahiraga. Ndulane yarahiriye uyu mwanya kuri uyu wa 9 Ukuboza 2020, ariko Perezida Magufuri avuga ko indahiro ye ataribuyakire kuko ngo “yadidimanze.” Ni mu muhango wabereye Dodoma. Kugeza ubu ntibizwi niba Ndulane azasubiramo indahiro ye kugira ngo atangire inshingano yahawe na Magufuli. Videwo igaragaza Bwana Ndulane adidimanaga ubwo yarahiraga.



