Yanze kwishyura amafaranga y’ibitaro kubera ko umugore we yabyaye umwana udashamaje

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yanze kwishyura amafaranga y’ibitaro, nyuma y’uko umugore we yibarutse umwana ufite isura idashamaje.

Mu butumwa uyu mugabo yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook, yavuze ko ari mu bubabare n’agahinda gakomeye, yibaza niba koko ari we se w’uriya mwana umugore we yibarutse.

Uyu mugabo yavuze ko umwana yibarutse ari mubi cyane ku buryo ku buryo atekereza ko umugore we ashobora kuba yaramuciye inyuma, ibituma atazigera yishyura amafaranga yo kwa muganga.

Ati: “Ni gute umugore wanjye yabyarira buri wese, ariko ndatekereza ko uyu mwana atari uwanjye, ni mubi cyane wo kuba uwanjye, agomba kumbwira aho yakuye uyu mwana kuko sinzishyura amafaranga y’ibitaro.”

Yunzemo ati: “Ndarambiwe!”

Abenshi mu batanze ibitekerezo ku byo uriya mugabo bamubwiye ko atagomba kwirengagiza ruriya ruhinja, ngo kuko ibyo Imana yaremye byose ari byiza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *