Kuva imvururu zatangira mu gihugu cy’u Burundi muri Mata 2015, amakuru yagiye avugwa ko Imbonerakure zahawe imyambaro y’inzego za Leta n’imyitozo ya gisirikare ngo zibashe guhangana n’abarwanya Leta ya Nkurunziza.
Izi mbonerakure (urubyiruko rwa CNDD FDD) kandi zishinjwa kwica abaturage,abapolisi n’abasirikare bagaragaje ko batari ku ruhande rumwe na Perezida Nkurunziza ndetse n’ishyaka CNDD FDD.
Mu gihe izi Mbonerakure zishinjwa ibi byaha byose, byagaragaye ko bamwe muri zo basigaye bahagararira u Burundi mu ruhando rw’amahanga.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Willy Nyamitwe, umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, yagaragaje Imbonerakure yigambye ko iri mu itsinda ry’abanyapolitiki boherejwe na Leta y’u Burundi mu nama ya HRC33 i Geneve mu Busuwisi.
Iti: “Nejeje no kuvuga nk’Imbonerakure hano i Geneve , turi ejo hazaza h’ishyaka CNDD FDD” byavuzwe na Munezero Dorian.

Ibi bije mu gihe hari hashize iminsi mike izi Mbonerakure zigambye ubwicanyi, aho zavugaga ko zizakurikira impunzi z’Abarundi mu Rwanda zikabamesa (zikabica) zikabahambayo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


