Harimo gukorwa inyigo yo gukuraho imiturire y’akajagari mu mujyi wa Kigali
Mu rwego rwo kugabanya no guca akajagari mu mujyi wa Kigali, hakomeje gukorwa inyigo aho muri 2020-2025 akajagali kazaba kagabanyutse cyangwa kacitse burundu. Mu rwego rwo kubigeraho nta zindi mbogamizi, umujyi wa Kigali wiyemeje gukorana n’isoko ry’imali n’imigabane, ibintu bizafasha kwihutisha iyi nyigo ku kigero cya nyacyo. Kuri ubu 70% by’abatuye umujyi wa Kigali, batuye […]
Inyeshyamba za FDLR zasabwe kuva ku izima zigataha mu Rwanda
Leta ya Congo hamwe n’intumwa za Loni basabye inyeshyamba za FDLR kwemera zigataha mu Rwanda zikareka kuba umutwaro mu Burasirazuba bwa Congo zihungabanya umutekano. Ikipe y’abayobozi ba Congo iri kumwe n’abayobozi ba MONUSCO (Mission de l’ONU en RDC),ubwo basuraga inkambi ya Bauma i Kisangani ahakambitse abahoze ari abarwanyi b’inyeshyamba za FDLR ni nabwo babagejejeho izi […]
Uganda: Umusore wagerageje kwiyahura asimbutse ku igorofa yatawe muri yombi
Igipolisi cyo muri Uganda cyataye muri yombi umusore witwa Mustapha Lule wagerageje kwiyahura asimbutse ku igorofa , ntiyagera ku ntego yo gupfa. Mabirizi Plaza, igorofa rigeretse 5 riri ku nkengero z’umujyi wa Kampala niho uyu musore yasimbutse ku wa 3 Nzeli 2016, akaba yafashwe na polisi yo mu mujyi wa Kampala ku mugoroba wo kuri […]
Sheikh Hamdan Habimana wari umunyamabanga wa Mukura yeguye
Sheikh Hamdan Habimana wari umunyamabanga w’ikipe ya Mukura Victory Sports yamaze kwegura nyuma y’umwaka n’amezi abiri yeguye. Uyu mugabo nyuma yo gutorwa muri komite yagiyeho muri Nyakanga 2016, yamaze kwegura kuri uyu mwanya gusa avuga ko impamvu yeguye ari ku mpamvu ze bwite. Amakuru dukesha ruhago yacu, avuga ko uyu Habimana yeguye amaze gutanga 10% […]
Rucagu Boniface yasabye abahanzi kwigira no kwihesha agaciro
Ubwo basozaga itorero Indatabigwi II ryaberaga i Nkumba, mu karere ka Burera, Umutahira w’Intore Boniface Rucagu yasabye abahanzi guhanga bagamije kubaka u Rwanda rushya, kwigira no kwihesha agaciro. Umuhango wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Nzeli 2016, Boniface Rucagu yibukije aba bahanzi ko bagomba kwihesha agaciro bagendeye ku mateka y’u Rwanda. Yagize ati: […]
Dore ibintu byatuma igitsina cy’umugabo kidafata umurego mu gihe cyo gutera akabariro
Mu gihe cyo gutera akabariro ku bashakanye usanga hari igihe umugabo yisuganya ngo ashimishe umugore we ariko yajya kugera ku gikorwa nyirizina ugasanga igitsina cye cyanze gufata umurego. Ibyo rero hakaba hari impamvu zituma bibaho, zimwe muri izo ni izi zikurikira: Guhangayika : Iyo umugabo ahora ahangayitse ashobora kwitera ibibazo byo kuba yabura ubushake bw’imibonano […]
Startimes yashyize igorora abakunda filimi z’abashinwa
Ikompanyi y’abashinwa itanga serivisi z’imirongo ya televiziyo ya Startimes ku bufatanye n’ibiro by’umujyi wa Beijing mu Bushinwa bishinzwe itangazamakuru, radiyo, filimi na televiziyo byiyemeje gushimisha abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange bakunda filimi n’umuco by’abashinwa. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa 26 Nzeri 2016 gisobanura kuri gahunda igiye kuba ku nshuro ya gatatu yo kumenyekanisha filimi z’uruhererekane zerekana […]
Kuki Imana ikunda kudukoresha kandi turi abanyantege nke?
Buri muntu wese kuri iyi si ni umunyantege nke ku Mana haba mu mitekerereze, mu mikorere, mu bundi buryo runaka, nyamara Imana ntibyitaho ahubwo irushaho kudukoresha ititaye ku gukiranuka cyangwa gukiranirwa. Impamvu Imana ikomeza ku dukoresha turi abanyantege nke ni ukugirango yerekane imbaraga zayo zisumbya ibintu byose ubushobozi, ni yo mpamvu akenshi ikora imirimo yayo […]
Imbonerakure zigambye guhagararira Leta y’u Burundi mu ruhando rw’amahanga
Kuva imvururu zatangira mu gihugu cy’u Burundi muri Mata 2015, amakuru yagiye avugwa ko Imbonerakure zahawe imyambaro y’inzego za Leta n’imyitozo ya gisirikare ngo zibashe guhangana n’abarwanya Leta ya Nkurunziza. Izi mbonerakure (urubyiruko rwa CNDD FDD) kandi zishinjwa kwica abaturage,abapolisi n’abasirikare bagaragaje ko batari ku ruhande rumwe na Perezida Nkurunziza ndetse n’ishyaka CNDD FDD. Mu […]
Intangiriro y’ubucuti bwa Perezida Habyarimana Juvenal na Marchal Mobutu Sese-Seko
Mbere na nyuma y’urupfu rwa Perezida Juvenal Habyarimana wari uw’u Rwanda na Mobutu wari uwa Zayire (RDC), ibikorwa byabo byiza cyangwa bibi bibaranga byagiye bigaragara ko bari inshuti magara, biva muri politiki bigera mu gisirikare no mu miryango yabo. Aba baperezida bose bari n’abasirikare bakomeye bavuzweho amateka mabi yo koreka imbaga, ibyagiye bibahuza byari byinshi […]
Umusore yahanutse ku igorofa ya 23 ntiyapfa-AMAFOTO
Umusore w’imyaka 16 yahanantutse ku igorofa ya 23 yikubita ku modoka yo mu bwoko bwa taxi ,ntiyagira icyo aba ahubwo iyo taxi irangirika ku buryo bukomeye, ibintu byafashwe nk’igitangaza Imana yakoze. Alexander Shadrin w’imyaka 16 y’amavuko, ngo yahanutse muri iyo golofa nyuma yo gusaba umukobwa urukundo akanga bityo nyuma aza gufata icyemezo cyo kumanuka mu […]
Abapolisi bazajya mu butumwa bw'amahoro bibukijwe kuzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye abapolisi 58, barimo ba ofisiye n’abandi bapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro ariko bafite inshingano zo kuyobora abandi , ko bagomba gukora bazirikana iteka inyungu z’igihugu ku mitima yabo. Ibi yabitanzemo impanuro ku italiki 26 Nzeli, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ibiri kuri […]