APR FC yatsinze Kiyovu Sports, yegukana amanota atatu ya mbere muri shampiyona

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yegukanye amanota atatu ya mbere muri shampiyona y’ikiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona.

Wari umukino wa mbere iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari ikinnye, nyuma y’uko itashoboye gukina imikino ya mbere kubera ko yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions league.

Iminota 45 y’igice cya mbere cy’uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali cyarangiye APR FC iri imbere n’igitego 1-0, n’ubwo yashoboraga kubona icya kabiri kuri Penaliti Lague Byiringiro yahushije ku munota wa 45 w’umukino.

Ni nyuma y’ikosa Ngandu Omar yari akoreye kuri Niyonzima Olivier ‘Seif’ mu rubuga rw’amahina, gusa Lague ateye Penaliti ikurwamo n’umuzamu Kimenyi Yves.

APR FC yari yihariye umukino mu gice cya mbere cy’umukino, gusa ntiyagira uburyo bwinshi bw’ibitego ibona imbere y’izamu rya Kiyovu Sports.

Ku munota wa 20 w’umukino Lague Byiringiro yarekuye ishoti rikomeye umupira uca hanze y’izamu, mu gihe ishoti riremereye rya Nizeyimana Djuma ryo ku munota wa 41 ryashyizwe muri koruneri na Kimenyi.

Kiyovu Sports ku rundi ruhande yateye amashoti abiri akomeye yaganaga mu izamu rya APR FC binyuze kuri Samson Babua na Saba Robert, gusa imipira yombi ifatwa na Ahishakiye Hertier wari mu izamu rya APR FC.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yafunguye amazamu ku munota wa 35, ku mupira Mutsinzi Ange yahinduye mu rubuga rw’amahina birangira Serumogo Ally yitsinze igitego.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe n’umukino wasatiraga ku mpande zombi, gusa habura ikipe ibona igitego mu izamu ry’indi.

APR FC yabonye uburyo butatu bukomeye binyuze kuri Ruboneka wateye ishoti rikomeye rigakurwamo na Kimenyi, Omborenga Fitina wananiwe gushyira mu izamu umupira yari ahawe na Lague cyo kimwe na Mugunga wananiwe gutsinda igitego ku mupira yari ahawe na Omborenga.

Kiyovu Sports ku rundi ruhande yabonye uburyo bukomeye binyuze kuri Dusingizimana Gilbert wateye umupira uremereye mu izamu, gusa ufatwa n’umuzamu Ahishakiye Hertier.

APR FC ku munsi wa kane izasura Sunrise i Nyagatare, mu gihe Kiyovu Sports izakira AS Muhanga i Nyamirambo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *