Gatsibo: Umwarimu aravugwaho gufatwa avuye kwiba igitoki, ubuyobozi bukavuga ko abeshyerwa

Sangiza iyi nkuru

Umwarimu witwa Niyongira Jean Paul wigisha mu ishuri ribanza mu rwunge rw’amashuri rwa Kageyo, mu murenge wa Kageyo w’akarere ka Gatsibo; aheruka gufatwa yikoreye igitoki n’ibishyimbo by’ibitonore bivugwa ko yari avuye kwiba.

Byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane Tariki ya 10 Ukuboza, mu mudugudu wa Kinyana uriya mwarimu atuyemo, mu kagari ka Nyagisozi ho mu murenge wa Kageyo.

Amafoto yafashwe n’urubuga Igicumbi News agaragaza uyu mwarimu yicajwe n’abaturage ku muhanda afite icyo gitoki n’ibishyimbo, bivugwa ko yari amaze gufatirwa mu cyuho amaze kubyiba.

Abaturanyi b’uriya mwarimu bavuga ko bamufatanye igitoki yari yatemye ndetse n’ibishyimbo yari yamaze kurandura, hanyuma bamujyana ku biro by’umurenge wa Kageyo aho bahise bamucira amande y’ibihumbi 50Frw.

Nyuma ngo baje gusanga uriya mwarimu yaratewe kujya kwiba n’inzara, bamugurira agafuka ka kawunga arataha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kageyo, Niyoyita Jean Pierre, yavuze ko bamenye amakuru y’ibyabaye kuri uriya mwarimu, gusa avuga ko bamubeshyera.

Ati: “Ayo makuru twayamenye, ariko twamubajije tunabaza ubuyobozi bw’ikigo batubwira ko ari ukubeshya, ahubwo yanyuzeho yigendera bahita bamufata bamushinja ko yibye nyamara atari byo”.

Uyu muyobozi avuga ko habayeho kugerekera uriya mwarimu icyaha bikozwe n’abarinzi bari barahawe inshingano zo kurinda umurima bivugwa ko iriya myaka yibwemo, bijyanye n’uko nyirawo yari yarabemereye ishimwe ry’ibihumbi 80Frw mu gihe bari kuzaba bawufatiyemo umujura.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Gatsibo: Umwarimu yafatiwe mu cyuho avuye kwiba igitoki n’ibitonore
    Abarezi baragowe da baretse urwagwa uzahembwa 40 nako 44 Ubuse inzoga?

  2. Gatsibo: Umwarimu yafatiwe mu cyuho avuye kwiba igitoki n’ibitonore
    Abarezi baragowe da baretse urwagwa uzahembwa 40 nako 44 Ubuse inzoga?

  3. Gatsibo: Umwarimu yafatiwe mu cyuho avuye kwiba igitoki n’ibitonore
    Bazakorere iperereza wabona arabasha kumwirukanisha ku kazi .

  4. Gatsibo: Umwarimu yafatiwe mu cyuho avuye kwiba igitoki n’ibitonore
    Bazakorere iperereza wabona arabasha kumwirukanisha ku kazi .

  5. Gatsibo: Umwarimu aravugwaho gufatwa avuye kwiba igitoki, ubuyobozi bukavuga ko abeshyerwa
    Kwalimu ukorera 1100frw kuva saa kumi n’ ebyili z’ igitondo kugeza saa kumi n’ imwe n’ igice z’ umugoroba????????????????????, umuhinzi utaha saa sita asigaye ahembwa 1000frw, ubwo namwe murumva inzara ya mwalimu

  6. Gatsibo: Umwarimu aravugwaho gufatwa avuye kwiba igitoki, ubuyobozi bukavuga ko abeshyerwa
    Kwalimu ukorera 1100frw kuva saa kumi n’ ebyili z’ igitondo kugeza saa kumi n’ imwe n’ igice z’ umugoroba????????????????????, umuhinzi utaha saa sita asigaye ahembwa 1000frw, ubwo namwe murumva inzara ya mwalimu

  7. Gatsibo: Umwarimu aravugwaho gufatwa avuye kwiba igitoki, ubuyobozi bukavuga ko abeshyerwa
    Abo bantu bamuteye urubwa bakurikiranwe rwose kuko baramusebeje.

  8. Gatsibo: Umwarimu aravugwaho gufatwa avuye kwiba igitoki, ubuyobozi bukavuga ko abeshyerwa
    Abo bantu bamuteye urubwa bakurikiranwe rwose kuko baramusebeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *