Amatora yacu azaba mu mahoro, ntawe uzaduhungabanya- Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimangiye ko amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha azaba mu mahoro, ndetse ko nta n’umuntu n’umwe ushobora kuzayahungabanya.

Ibi Museveni yabitangaje mu gihe muri Uganda hari icyoba cy’uko nyuma y’amatora hashobora kuzaduka imvururu, kubera kubera kutemera ibizaba byayavuyemo kuri bamwe mu bakandida.

Amarenga y’imvururu zishobora kwaduka muri iki gihugu yaciwe mu kwezi gushize, ubwo Robert Ssentamu Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ uri mu biyamamariza kuyobora Uganda yatabwaga muri yombi, itabwa muri yombi rye rigakurikirwa n’imyigaragambyo ikomeye yaguyemo ababarirwa muri 50.

Ababikurikuranira hafi basanga uyu mugabo wiyumvwamo cyane n’urubyiruko aramutse atsinzwe amatora, hashobora kwaduka imvururu zikomeye zishobora kugwamo abatari bake, kubera abamushyigikiye bashobora kwitwaza ko amatora yabayemo uburiganya.

Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter ye, yijeje abanya-Uganda ko amatora azaba mu ituze ndetse asa n’uburira abateganya guteza imvururu.

Ati: “Amatora yacu azatangwa n’amahoro, nta wuzaduhungabanya. Numvise hari abari gukina imikino n’abanyamahanga babashyigikiye. Byiza, ndabifuriza amahirwe, ariko ndababwiza ukuri ko tutazihanganira urugomo, tuzakora amatora ari mu mahoro.”

Museveni yikomye amahanga, mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika ziheruka gutangaza ko ziri kwita ku bashaka kubangamira inzira ya demukarasi muri Uganda.

Mu butumwa Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, aheruka kwandika kuri Twitter yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe ari umufatanyabikorwa wa Uganda. Twiteze ko abafatanyabikorwa bacu bakurikiza inshingano zabo zo gukoresha amatora y’ubwisanzure ndetse anyuze mu mucyo.”

Yunzemo ati: “Turimo kwita cyane ku bantu bashaka kubangamira inzira ya demukarasi ikomeje.”

Amatora ya Uganda ateganyijwe tariki ya 14 Mutama 2021, aho azaba ahanganiyemo abakandida 11 barimo Perezida Yoweri Museveni na Bobi Wine baza imbere mu bahabwa amahirwe yo kuyatsinda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *