Umunya-Maroc, Mohammed Adil Erradi utoza APR FC, yarahiriye kujyana mu nkiko Radiyo Rwanda ashinja gutesha agaciro ibya ngombwa bye by’ubutoza binyuze mu munyamakuru wayo.
Mu minsi ishize ubwo APR FC yiteguraga Gor Mahia yo muri Kenya mu mukino ubabanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league, havuzwe amakuru y’uko umutoza Adil ashobora kudatoza uwo mukino kubera ko ibya ngombwa bye bitari byemewe na CAF.
Ababivugaga babishingiraga ku kuba CAF yaranze ko umunya-BrĂ©sil Robertinho atoza Gor Mahia mu mikino Nyafurika, bijyanye n’uko license ‘B’ yo muri BrĂ©sil afite itemewe na CAF.
Kuri Adil na we byavugwaga ko ashobora kudatoza muri iriya mikino, ngo kuko impamyabumenyi ya UEFA afite ari iyo kongerera abakinnyi ingufu.
Mu kiganiro uyu mutoza yahaye itangazamakuru nyuma y’umukino wa shampiyona APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports igitego 1-0, yashyize mu majwi umunyamakuru Kwizigira Jean Claude wa RBA, yiyemeza kujyana mu nkiko umukoresha we.
Ati: “Umugabo witwa Kwizigira Jean Claude ukora kuri Radiyo Rwanda, mbere na mbere Radiyo Rwanda ni ikigo gikomeye cy’itangazamakuru. Yaratatse, yataka umutoza, yataka ahashize h’akazi k’umutoza, yataka n’impamyabumenyi y’umutoza.”
Umutoza wa APR FC wavuze ko yubaha buri Munyarwanda wese n’abanyamakuru bose, yashimangiye ko umwihariko we ari umupira w’amaguru, ndetse akaba afite abayobozi bagomba gukurikirana umunsi ku wundi impamyabumenyi b’ubushobozi bw’abagize inzego zose za APR aho kuba uriya munyamakuru.
Ku bwa Adil “Kuba yaravuze ko umutoza afite imyamyabumenyi yo kongerera abakinnyi ingufu, yagiranye ikibazo n’ubuyobozi aho kuba umutoza. Ku bw’ibyo, agomba kuryozwa ibyo yavuze.”
Yunzemo ko kuba uriya munyamakuru yaratangaje ariya magambo yise “ibintu yahimbye” ari amakosa ya Radiyo yamuhaye igihe n’umwanya, yiyemeza kuyijyana mu nkiko.
Ati: “Uyu munsi ngiye kubabwiza ukuri. Mbere na mbere ni igisebo kuri Radiyo iri ku rwego nka ruriya iha umwanya umuntu udafite icyo azi ku itangazamakuru rya siporo ahubwo uzobereye mu bya Politiki, akaza kuvuga siporo, akavuga umupira w’amaguru. Ikibazo ni uwamuhaye umwanya n’igihe, ni ikosa rya Radiyo. Bakagombye gushaka inzobere z’abanyamwuga bumva neza ibintu.”
Uyu mutoza yavuze ko bagiye gukora igikwiye, bagashyikiriza dosiye abavoka kugira ngo bakurikirane uwabasebeje, kugira ngo ubutaha hatazagira undi yibasira.

32 Responses
Mohammed Adil utoza APR FC yarahiriye kujyana Radiyo Rwanda mu nkiko
Uwomutoza afite igisebo none atangiye kwitaza radio Rwanda umutaza arihasi ahubwo niyemere ategure indi season

tekereza kubyo wanditse kuko ntabwo uzikwandika ubone gusakuza

toka genda izo mpamya bumemyi wivovotana se nizi kurwamo na goalmahia muri lound ya1? urumuswa mubi ntamutoza ukurimo wow ubyuzi nukwiyemera nagizengo kuba goal yaragukuyemo byagutey isoni none uracyavuga ubusa gusa

Ariko mwajyiye mureka kugaragaza imotion zafeke,mumukino ko habamo gutsinda no gutsindwa ndetse no kunganya,nubu ntimurakira ibi mumitima yanyu? Gohmaria x yo iyo ivamo nuko muba mutuka umutoza wayo?woe uvuga amagambo nkaya wigaye.nae bazaguhe apr uyiyobore maze uzabokore neza kumurusha

None c ko avuga ko yasebejwe,nawe akaba amwishyuye avugako RBA yahaye akazi umuntu utazi ibyo akora,narekere ahongaho,atsinze kiyovu none arumva ahumetse igitutu kiragabanutse kuburyo noneho yajya mumanza hhhhh!

Ubwose Adil avuze ibyo amwariraho none ngo agiye kumwarira kuri radio ubushobozi bugendana nibikorwa ibyo wakoze twarabibonye

Nimba koko umunyamakuru yarabivuze agoba guhankwa nukumusebereza impamya bumenyi ye?

Ngaho wow utuka Adil kwari umuswa urumuhanga nibayiguhe wavuze kwari politic y’ikipe ipfuye banga kugura abakinnyi ngo n’abana babanyarwanda bakihagararaho ngo nibanayihindura kd yara failinze.

Uwakumva wiyemera wamuswawe ubwongubwo ubona apr uzayigeza hehe? Tuza kwizigira yavukuri

Ariko uyumugabo aziko ari murwand,mumubwire negatere ubwoba APR.fc ahubwo yabimuziza agize kubura umusaruro azanye nivogonyo

Ese koko nk’ubu murapfa iki? nimushake maze…, uwasebejwe n’uwamusebeje bose barahembwa, ubu twebwe nituvuga turunguka iki? mureke tubarekere ibibazo byabo natwe duhugire kubyacu. Murakoze

Ariko nanjye abanyamakuru tugira barsnshanga wagirango baba batiyigiye construction hanyuma bakisanga mwitangaza makuru.nukuri ntakigenda

Ikosa kwizigira uvuga yakoze nawe urarikoze kuko umukuye mu mwuga umuhinduye nkaho atize ibyo akora Kandi we yavuzeko ufite ubumenyi mukongerera imbaraga abakinnyi Wenda akubeshyera urarakaye ndumva nawe waregwa kk wamukuye mu mwuga Kandi yarabyigiye niba yarase eje RBA nawe waba usebeje abayobozi ba APR. hahhh????????????

Adil rero nareke kwibasira uriya munyamakuru rwose kuko biriya bintu yavuze sibyo kumujyana munkiko kuko nawe yamujyanayo kuko yavuze ko Ari umunyamakuru utari uwumwuga

Equipe mufite mumenyeko ari star a domocile nonese niba umuntu yarahawe byose umukinnyi mwiza agatwara ubwo abanyamakuru nibo barigukina hhhh mutsindwe kigabo.