Kigali: DASSO wafatanye mu mashati n’umugore w’umuzunguzayi, yahanishijwe kwirukanwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ushinzwe umutekano (DASSO) yafatanye mu mashati n’umugore wacuruzaga bitemewe(umuzunguzayi) by’umwihariko bikagaragara agerageza kumukubita umugeri w’agatuza, kuri ubu yafatiwe igihano cyo kwirukanwa.

kayi
Kayisime Nzaramba, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge

Ababonye imirwano iba hagati y’uwo mugore na DASSO, batangaje ko yari yasabye uyu mugore kuva aho akagenda akareka gukomeza gucururiza mu muhanda, undi akagenda akongera akagaruka.
Uku kutumvikana hagati yabo, ni byo byabaye nyirabayazana wo guterana amakofe n’imigeri, abantu bakanabakiza ariko DASSO akongera akajya gusingira uwo mugore amutera imigeri, ibintu byafashwe nk’aho yakoze ibihabanye n’inshingano ze z’akazi.
Kayisime Nzaramba, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge mu kiganiro Umunsi Ucyeye kuri City Radio, yatangaje ko uyu DASSO yakoze ibihabanye cyane n’akazi ke, ubu bakaba bari mu nzira zo kumwirukana.
Yagize ati: “ Namwe murabizi ko kwirukana umukozi bisaba inzira ndende, natwe nk’akarere twamufatiye ibihano”.
dasso
Yakomeje agira ati: “ Yabikoze ku bwe ku giti cye, turimo turamukurikirana, mu rwego rwa DASSO duhana mu buryo 2, guhana bijyanye n’ubushinjacyaha mu gihe bigaragara ko ikosa yakoze rijyanye na crime, no guhana bijyanye n’ubutegetsi (administrative), kandi byose byarakurikijwe,… igihano kiri administrative twamuhaye ni icyo kwirukanwa .
Avuga ko yahagaritswe ku kazi yari ashinzwe: “Ubu ntabwo ari mu kazi, biri mu nzira yo kwirukanwa, aracyari muri polisi ariko umugore yakubise ntabwo yigeze ageza ikirego cye muri polisi,…nta munsi n’umwe tuzigera dushyigikira imyitwarire mibi y’umu DASSo, kuko bitukisha DASSO, bitukisha akarere bigatukisha ndetse n’igihugu cyose,…ibyo byo mubyumve duhari kugirango tugire abakozi bafite indangagaciro ”.
N’ubwo uyu muyobozi w’akarere avuga ko DASSO yakoze amakosa, yakomeje avuga ko n’abazunguzayi bakora amakosa akomeye akaba yaboneyeho kubasaba kureka gukomeza gucuruza bitemewe n’amategeko.
Uyu muyobozi w’akarere akaba avuga ko n’aba bashinzwe umutekano hari igihe bahohoterwa by’umwihariko aba DASSO barenga 20 bakubiswe n’abazunguzayi.
Video

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *