Umusore wamenyekanye ku mazina ya Stewati Edward utuye ahitwa Kasulu mu Ntara ya Kigoma yabonetse ari muzima nyuma y’aho ababyeyi be bari baramushyinguye mu myaka 20 ishize. Uyu Edward yabonetse ari muzima ariko ntabasha kuvuga bitewe n’uko isonga y’ururimi rwe yakaswe nk’uko TEN ibitangaza. Edward yapfuye mu 1994 ubwo yari afite imyaka umunani. Uyu yapfuye kimwe n’abavandimwe be batandatu. Bitunguranye, nyina w’uyu musore yahamagawe na telefoni imubwira ko umwana we yabonetse ari muzima. Ntiharamenyekana uko byagenze ngo uyu abe akiri muzima ndetse n’aho yari aherereye muri iyi myaka yose. Videwo kuri Instagram: https://www.instagram.com/p/CIxjyHhhTH7/


