Muri 2010 abashakashatsi ba Guinness world records, ni bwo bavumbuye umugabo w’umunya-Angola witwa Francisco Domingos Joaquim, ufite agahigo ko kuba umuntu wa mbere ku Isi ufite iminwa migari.
Uyu mugabo wamamaye nka Chinquinho bivugwa ko afite iminwa ifite ubugari bungana na Santimetero 17, ashobora gushyiramo ikintu kirengeje buriya burebure.
Abashakashatsi ba kiriya gitabo cyandikwamo abakoze uduhigo twihariye ku Isi, icyo gihe bavuze ko byabatwaye imyaka ibiri kugira ngo bavumbure uriya mugabo udasanzwe wahise wigarurira isoko rya Angola nyuma y’uko amashusho ye agiye hanze.
Iminwa ya Domingos ifite ubushobozi bwo kujyamo umukebe w’inzoga, ibikombe n’ibindi bintu bikazimiriramo.
Ku wa 18 Werurwe 2010 ni bwo Guineas World Records yemeje iminwa ya Domingos nk’ihiga indi yose yo ku Isi mu bunini, mu birori bizwi nka Lo sho del record byari byabereye i Roma mu Butaliyani.

2 Responses
Umunya-Angola ni we ufite agahigo ko kugira iminwa minini ku Isi (Amafoto)
Mwiriwe,ikigaragara nuko nta Rukundo mbona muri ibi uretse kwihorera ku muvandimwe we ndetse no gukoreshwa ku mugobwa Janet bitewe nurugero nimwaka agezemp imushuka kko ntabwo byakumvikana kdi ikinyamakuru gitohoza mwagakwiye no gushaka no kuruhande ryumukobwa mukagerayo aho ibi mbona umwana wumukobwa baramukoreshe cyane kdi mbona nyuma yibe umusore azamutera igihe