Bobi Wine yijeje ab’i Kisoro ko nibamutora bazongera kurongora Abanyarwandakazi

Sangiza iyi nkuru

Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine uri muri 11 biyamamariza kuyobora Uganda, yijeje abaturage ko nibamutora igihugu cye kizongera kugendererana n’u Rwanda kugeza n’aho abaturage be bongera kurongora Abanyarwandakazi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu gace ka Kisoro (Gisoro), aho yakoreye ibikorwa byo kwiyamamaza mbere yo kwerekeza mu turere twa Rukiga na Kabale.

I Kisoro Kyagulanyi yari aherekejwe n’umugore we, Barbie Itungo, wamwamamaje mu Kinyarwanda karahava.

Kuva muri 2017 umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo igitotsi bituma ibihugu byombi bihagarika ubuhahirane, bitewe n’ibirego buri kimwe gishinja ikindi.

U Rwanda rwakunze gushinja Uganda gushimuta abaturage barwo no gutera inkunga imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, mu gihe Uganda yo irushinja gufunga imipaka bikabangamira ubucuruzi bwayo ndetse no gukora ubukangurambaga mu itangazamakuru bugamije kuyisebya yo n’abategetsi bayo.

Ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni babifashijwemo n’abahuza nka Perezida FĂ©lix Tshisekedi wa RDC na Joao Lourenço wa Angola, bagerageje gushakira umuti umwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi ariko byarananiranye.

Bobi Wine yabwiye abaturage ba Kisoro ko ntacyo bapfa n’Abanyarwanda, abizeza ko nibamutora bazongera kugenderana na bo ngo kuko ikibazo ari Museveni washatse kwigira Imana.

Yagize ati: “Abantu ba Uganda nta kibazo dufitanye n’Abanyarwanda. Sinzi impamvu imipaka yafunzwe. Kuki ubucuruzi bw’abantu bukomeje kononekara? Ikibazo ni Museveni washatse kwigira Imana, ariko nimungira Perezida, ndababwiza ukuri ko Uganda izagirana umubano mwiza cyane n’abaturanyi bacu bose.”

Yunzemo ati: “Tuzakorana ubucuruzi n’abaturanyi bacu, tuzacuranga umuziki hamwe n’abaturanyi bacu, tuzakina umupira w’amaguru n’abaturanyi bacu; yemwe tuzanarongora abakobwa babo.”

Bobi Wine i Kisoro yashinje Perezida wa Uganda gukoresha ibyaha Gen Kale Kayihura wahoze uyobora Polisi ya Uganda uvuka muri kariya gace, yarangiza akamujugunya ku buryo atanashobora kugera muri kariya gace.

Yijeje abatuye kariya gace ko naramuka atowe azabubakira Kaminuza yitiriwe John Komuluyange (se wa Kayihura) ufatwa nk’umwe mu baharaniye ukwishyira ukizana kwa Afurika, Museveni amaze igihe ababeshya.

Mu bindi Bobi Wine yabijeje ni uko natorwa Kisoro izubakwamo ikibuga cy’indege mpuzamahanga.

Amatora y’Umukuru w’igihugu muri Uganda ateganyijwe ku wa 14 Mutarama 2021, abarimo Bobi Wine na Perezida Yoweri Museveni bakaba ari bo bahabwa amahirwe yo kuyatsinda kurusha abandi.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Bobi Wine yijeje ab’i Kisoro ko nibamutora bazongera kurongora Abanyarwandakazi
    Uwumvabyavamo urukundorwo rurahari kd mukuru kbx 0788749856 coll me

  2. Bobi Wine yijeje ab’i Kisoro ko nibamutora bazongera kurongora Abanyarwandakazi
    Uwumvabyavamo urukundorwo rurahari kd mukuru kbx 0788749856 coll me

  3. Bobi Wine yijeje ab’i Kisoro ko nibamutora bazongera kurongora Abanyarwandakazi
    Mpamagara niba ushaka umukunzi +250785828889 iri no kuriwhatsap gx ugomba kuba urihejuru yimyaka 30yrs

  4. Bobi Wine yijeje ab’i Kisoro ko nibamutora bazongera kurongora Abanyarwandakazi
    Mpamagara niba ushaka umukunzi +250785828889 iri no kuriwhatsap gx ugomba kuba urihejuru yimyaka 30yrs

  5. Bobi Wine yijeje ab’i Kisoro ko nibamutora bazongera kurongora Abanyarwandakazi
    Mpamagara niba ushaka umukunzi +250785828889 iri no kuriwhatsap gx ugomba kuba urihejuru yimyaka 30yrs

  6. Bobi Wine yijeje ab’i Kisoro ko nibamutora bazongera kurongora Abanyarwandakazi
    Mpamagara niba ushaka umukunzi +250785828889 iri no kuriwhatsap gx ugomba kuba urihejuru yimyaka 30yrs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *