Karidinali wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Antoine Kambanda yahawe izindi nshingano zo kuba umwe umwe mu bashinzwe iyogezabutumwa muri Kiliziya Gatolika ku Isi yose, (Congregation for the Evangelization of Peoples (CEP).
CEP ni urwego rufite mu nshingano kuba umuhuzabikorwa w’ibijyanye n’imirimo y’iyogezabutumwa muri Kiliziya Gatolika. Izi nshingano nk’uko amakuru BWIZA ikesha RBA abivuga, ziyongera kuba ari yari afite izindi bitewe n’umwanya yahawe.
Mu nshingano ze harimo kuba hafi ya Papa, kumugira inama, kumufasha gukemura ibibazo bikomeye bya Kiliziya ku Isi, Kuba Umuvugizi wa Kiliziya y’ u Rwanda, kugira uruhare mu gutora Papa no kuba yaba Papa, kuyobora Diyosezi ya Kigali, kugira ibiro i Roma.
Nk’uko biteganywa na Kiliziya Gatolika ya Roma, ushyizwe mu rwego rwa Karidinali, Papa amuha kiliziya ya Roma yitirirwa (Titulaire d’une Église de Rome), nk’ikimenyetso cy’uko yunze ubumwe na Papa mu butumwa bwa Kiliziya no mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika.
Karidinali Antoine Kambanda, yahawe kiliziya yaragijwe Mutagatifu Sisito, (San Sisto: mu gitaliyani, Saint Sixte: mu gifaransa), yitirirwa nka Karidinali.
Iyo kiliziya yaragijwe Mutagatifu Sisito (San Sisto, Saint Sixte) ni Bazilika yitiriwe Papa Sisito wa II, umupapa wahowe Imana mu mwaka wa 258. Ikaba yaragiye yitirirwa Abakardinali (Titre cardinalice) kuva mu kinyejana cya 5.
Musenyeri Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali yagizwe Karidinali na Papa Francis ku Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020.


