Muhanga: Yatumwe kuroga abamucumbikiye ‘kubera ko birata’

Sangiza iyi nkuru

Uwitwa Icyimpaye Noëlla wo mu Mudugudu wa Nyarucyamu I, mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, akurikiranyweho guha uburozi umukobwa ucumbikiwe n’abaturanyi ngo yice umwana waho na nyina ngo kuko birata.

Umutoniwase Fiona wareraga umwana wa mubyara wa Se, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko Icyimpaye yamwegereye agatangira kumwoshya ngo azahe umuti wica uruhinja arera, rwapfa agakurikizaho umubyeyi warwo.

Umutoniwase avuga ko adasanzwe ari umukozi wo rugo rwa bariya yatumwagaho kwica, ahubwo ko yahaje kubafasha kurera umwana muto kuko ngo basanzwe bafitanye amasano.

Avuga ko Icyimpaye yamwijeje ko azamuha ibihembo bihagije nakora ako kazi.

Uyu mukobwa yavuze ko ibiganiro byose bagiranye n’uyu mugore yabibwiraga nyina w’umwana arera.

Yagize ati “Yatangiye kujya anganiriza buhoro buhoro ni bwo yaje kunsaba ko namwemerera ngaha umwana uburozi.”

Uyu mukobwa avuga ko yageze ubwo amutangira mu nzira, aramubaza impamvu we n’abo babana birata.

Mutoniwase yemeye ikifuzo cya Icyimpaye amusaba ko binjira mu nzu amuha agapfunyika gahambiriyemo ibintu by’umukara, “ambwira ko ngomba kubishyira mu mata kuko ndamutse mbishyize mu gikoma umwana ashobora kubicira cyangwa akabiruka.”

Umutoniwase Fiona yavuze ko Icyimpaye yari yamusabye ko azaha uru ruhinja umuti wica, ku Cyumweru, naho nyina w’umwana akawumuha ku wa Kabiri.

Ngo ntiyabihishe ahubwo yahise abibwira abantu bahita bahurura, babasanga mu rugo rw’uwo mugore Icyimpaye bamufatira mu cyuho.

Mutesi Hyacinthe nyina w’umwana, avuga ko uyu mukobwa yaje kubasura taliki 09 Ukuboza 2020 kubera ko yari yapfushije umubyeyi we, aza aje kumufasha umwana kugira ngo abashe gutabara.

Ati “Cyakora amakuru yose n’ibiganiro bagiranye n’uyu mugore yarabitubwiraga.”

Yakomeje agira ati “Namubwiye ko ntajya kurega ntarabona ibimenyetso ko ibyo akubwira ari ukuri, ni bwo bamwihereranye bamuha umuti uzatwica twembi.”

Umutesi avuga ko bagize amahirwe uyu mukobwa aba inyangamugayo yanga gushyigikira uyu mugambi mubisha w’umuturanyi wabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yasobanuye ko ayo makuru bayamenye, kandi ko uyu Icyimpaye arimo kubibazwa n’inzego z’ubugenzacyaha.

Yagize ati “Amakuru duhawe n’inzego dukorana ahamya ko ari uko byagenze, Icyimpaye aracyari muri RIB i Nyamabuye.”

Mbere yuko Icyimpaye ajyanwa mu bugenzacyaha, Umuseke wagerageje kumubaza niba ibyo ashinjwa ari ukuri yirinda kugira icyo atangaza.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Muhanga: Yatumwe kuroga abamucumbikiye ‘kubera ko birata’
    Uwo murozi bamukanire urumukwiye,kuko afite ubugome ndenga kamere????

  2. Muhanga: Yatumwe kuroga abamucumbikiye ‘kubera ko birata’
    Uwo murozi bamukanire urumukwiye,kuko afite ubugome ndenga kamere????

  3. Muhanga: Yatumwe kuroga abamucumbikiye ‘kubera ko birata’
    Uwo murozi nibamutwereke ndumva umusatsi umvuyeho kuko niho ntuye

  4. Muhanga: Yatumwe kuroga abamucumbikiye ‘kubera ko birata’
    Uwo murozi nibamutwereke ndumva umusatsi umvuyeho kuko niho ntuye

  5. Muhanga: Yatumwe kuroga abamucumbikiye ‘kubera ko birata’
    Ikiryi gusa,ESE ubwo kwirata avuga ni ukuhe koko byatuma yica umuntu.
    Yagira ngo bamurate koko.
    Abanyafurica we!tuzarekera ryari kurebuzwa abandi ngo dukore ibitureba,turebe nibitureba.Erega nimba utumvikanye n’umuntu ntugomba kumwica,wamuretse ugakora ibyawe,ukabana nabatagusuzugura.

  6. Muhanga: Yatumwe kuroga abamucumbikiye ‘kubera ko birata’
    Ikiryi gusa,ESE ubwo kwirata avuga ni ukuhe koko byatuma yica umuntu.
    Yagira ngo bamurate koko.
    Abanyafurica we!tuzarekera ryari kurebuzwa abandi ngo dukore ibitureba,turebe nibitureba.Erega nimba utumvikanye n’umuntu ntugomba kumwica,wamuretse ugakora ibyawe,ukabana nabatagusuzugura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *