Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi mu muziki Nyarwanda nka ‘Meddy’, yateye ivi asaba Mimi Mehfira bamaze igihe bakundana ko yazamubera umugore.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020 nibwo Meddy yasabye uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia ko yazamubera umugore, mu birori by’isabukuru y’amavuko ya Mimi Mehfira.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana uriya muririmbyi uri mu bakunzwe mu muziki Nyarwanda aca bugufi ashyira ivi hasi agasaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, undi nawe nta kuzuyaza ahita yikiriza atega urutoki Meddy arushyiramo impeta.
Urukundo rwa Meddy n’iriya nkumi rwamenyekanye muri Kanama 2017, batangira kurushyira ku karunnda nyuma y’igihe gito.
Mu bitaramo bitandukanye Meddy na Mimi bakundaga kuba bari kumwe, bakarenzaho basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga urwo bakundana.
Nko muri Kanama 2018, Mimi yashimangiye urwo akunda Meddy amuhundagazaho imitoma ku isabukuru ye y’amavuko abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
Mimi yongeye gushimangira urwo akunda Meddy ubwo ku isabukuru ye uyu mwaka yandikaga amagambo menshi agaragaza ko yamwihebeye.
Ku wa 7 Kanama 2019, yanditse agira ati “Isabukuru nziza rukundo! Uri umunyamutima mwiza. Umutima utagira uko usa, unkoraho mu buryo bunejeje, inshuti yanjye magara […] Uyu munsi ni uwawe rukundo. Ndakwifuriza imyaka myinshi y’ibyishimo ndetse n’ubuzima buzima.”
Ku masabukuru y’amavuko y’umukunzi we Meddy na we ntiyahwemye kugaragariza rubanda ko afite umwanya wihariye mu mutima we.
Meddy by’umwihaeiko mu mpera za 2018, yagiye kwerekana mu muryango uyu mukobwa, icyo gihe babanje guca ku ivuko ry’uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.
Yongeye gushimangira urwo amukunda ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cya 2019, akamwereka imbaga y’abakunzi be bari bitabiriye kiriya gitaramo.



2 Responses
Umuhanzi Meddy yateye ivi
Bazabyare Hungu na Kobwa.Ariko bazabanze bihane,basabe imana imbabazi kubera ko babanye bitanyuze mu mategeko.
Umuhanzi Meddy yateye ivi
Bazabyare Hungu na Kobwa.Ariko bazabanze bihane,basabe imana imbabazi kubera ko babanye bitanyuze mu mategeko.