Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ uzaba ahagarariye ishyaka NUP (National Unity Platform) mu matora y’umukuru w’igihugu cya Uganda, kuri uyu wa Mbere yahundagajweho n’abamushyigikiye imitwaro y’amashiringi ya , ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Kuri uyu wa Mbere Bobi Wine yari mu karere ka Ibanda aho yari yagiye kwiyamamariza.
Amafoto yafashwe n’umunyamakuru ufata amafoto wa Daily Monitor, David Lubowa, yerekana Bobi Wine wari wambaye ibirenge atoragura inoti z’amashiringi abafana be bamuhundagazagaho.
Uyu mugabo usanzwe ari n’umunyamuziki ukunzwe muri Uganda ashyigikiwe n’abatari bake biganjemo urubyiruko, bikamuhesha amahirwe kurusha undi mukandida uwo ari we wese mu bo bazaba basangiye urugendo rwo guhatana mu matora na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Perezida mushya uzayobora Uganda mu myaka ine iri imbere azamenyekana mu mwaka utaha, nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 14 Mutarama.






