Abandi Banyarwanda 2 bishwe na Covid-19, handura 109

epygiknw4aeqsaz.png

Minisiteri y’Ubuzima imaze gutangaza ko abandi Banyarwanda babiri bishwe n’icyorezo cya Covid-19 kuri uyu wa 21 Ukuboza 2020, bituma umubare w’abamaze gupfa ugera kuri 65. Aba ni umugore w’imyaka 39 y’amavuko wapfiriye i Kigali, n’umugabo w’imyaka 58 y’amavuko wapfiriye mu Karere ka Gicumbi. Abanduye iki cyorezo uyu munsi ni 109 mu bipimo 4229 byafashwe. Barimo […]

Icyo ubushakashatsi bwerekana ku ‘Ngobyi ya Edeni’ ivugwa muri Bibiliya

Ingobyi ya Edeni izwi nk’ahantu Imana yashyizemo umuntu wa mbere yaremye, ari we Adamu, aho yaje kumuha umufasha witwa Eva imumukuye mu rubavu, bombi babana aha ngaha nk’uko bigaragara muri Bibiliya, mu gitabo cy’Intangiriro, igice cya kabiri n’icya gatatu (Intangiriro 2,3). Nko ku ku gice cya 2, ku murongo wa 8 haragira hati: “Uwiteka Imana […]

Lewandowski yicishije bugufi cyane imbere ya Messi na Cristiano Ronaldo

1575251264_362823_1575251359_noticia_normal_recorte1.jpg

Umunya-Pologne Robert Lewandowski yicishije bugufi imbere ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, agaragaza ko n’ubwo mu mwaka ushize w’imikino yitwaye neza mu kibuga ntaho ahuriye na bariya bagabo bombi. Uyu rutahizamu wa Bayern Munich aheruka kwegukana igihembo cya FIFA cy’umukinnyi wahize abandi ku Isi muri 2020, ahigitse Messi na Cristiano Ronaldo bari bagihataniye. Ni nyuma […]

Uganda: Bobi Wine yahundagajweho imitwaro y’amashiringi ubwo yari yagiye kwiyamamaza (Amafoto)

img_20201221_183305.jpg

Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ uzaba ahagarariye ishyaka NUP (National Unity Platform) mu matora y’umukuru w’igihugu cya Uganda, kuri uyu wa Mbere yahundagajweho n’abamushyigikiye imitwaro y’amashiringi ya , ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza. Kuri uyu wa Mbere Bobi Wine yari mu karere ka Ibanda aho yari yagiye kwiyamamariza. Amafoto yafashwe n’umunyamakuru ufata amafoto […]

MRCD yihakanye itangazo rivuga ko FLN ikomeje kugaba ibitero muri Nyaruguru

Visi Perezida akaba n’Umuvugizi w’ishyaka rya MRDC-Ubumwe rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Faustin Twagiramungu kuri uyu wa 20 Ukuboza 2020 yihakanye itangazo ryavugaga ko umutwe urishamikiyeho wa FLN uri kugaba ibitero mu Karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda. Iri tangazo MRCD ivuga ko ryitiriwe FLN ryasohotse tariki ya 18 Ukuboza 2020. Ryagiraga riti: “Ubuyobozi bwa […]

Kayonza: Umugore yasutse ibiryo bishyushye mu myanya y’ibanga y’umugabo we

Umugore w’imyaka w’imyaka 24 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare yasutse inkono y’ibiryo bishyushye ku myanya y’ibanga y’umugabo we w’imyaka 28, nyuma yo kumutonganya amubaza aho yashyize amafaranga yavugaga ko yafashe mu kimina. Byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu wa Rugunga mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare mu Karere ka […]

CAR: Kuki Ingabo z’ u Rwanda ari zo ziri kwibasirwa n’inyeshyamba by’umwihariko?

Guverinoma y’u Rwanda yaraye yohereje ingabo ingabo zagiye gufasha izindi guhangana n’iza François BozizĂ© wabaye Perezida wa Repubulika ya Cental African Rebulic (CAR). Ibiro bya Minisiteri y’Ingabo byatangaje ko usibye no “gushyigikira izari zisanzwe” ziba muri CAR, ingabo z’u Rwanda zizatanga umusanzu mu kurinda umutekano w’amatora ateganyijwe tariki ya 27 Ukuboza 2020, nyuma y’amazezerano y’amahoro […]

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abamusabye kurekura Rusesabagina

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje ku banyamahanga bakomeje kotsa u Rwanda igitutu barusaba kurekura Paul Rusesabagina rufunze Rwanda, ashimangira ko u Rwanda ruzakurikiza inzira z’ubutabera rukazakurikiza icyo aho buzaruyobora. Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yagezaga ku Banyarwanda ijambo ngarukamwaka rigaragaza uko igihugu gihagaze. Perezida Kagame yagaragaje ko igihugu gihagaze neza, n’ubwo […]

Amaherezo ibibazo by’u Rwanda n’u Burundi na Uganda bizakemuka_Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 21 Ukuboza 2020 yatangaje ko hari icyizere ko ibibazo by’iki gihugu n’u Burundi na Uganda, bizagera aho bigakemuka. Yabitangaje ubwo yagezaga ku Baturarwanda uko igihugu gihagaze muri uyu mwaka w’2020 uri kugana ku musozo, ashimangira ko umutekano w’u Rwanda uhagaze neza. Ati: “Twafatanyije n’ibihugu duturanye […]

Impamvu yaba yaratumye Gen. Museveni asubiza umuhungu we ingabo zimurinda

elarup1xgaibgla.jpg

Tariki ya 16 Ukuboza 2020, Perezida wa Repubulika ya Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Gen. Yoweri Museveni yakoze impinduka mu gisirikare n’igipolisi, asubiza umuhungu we Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba inshingano zo kuyobora umutwe w’ingabo zidasanzwe wa SFC (Special Force Command), amuvanye ku kuba umujyanama we wihariye mu bikorwa byihariye. Umutwe wa SFC ufite inshingano zo kurinda […]

Nyamasheke: Abana bataye ishuri kubera imyemerere ibabuza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Abana 11 bo mu mashuri abanza ya Nyarusiza mu murenge wa Mahembe na Rugabe mu wa Karambi muri Nyamasheke ni bo bamaze kumenyekana banze kwiga kuko ngo imyemerere yabo ibabuza kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ku itegeko no guhana intera kandi ngo abana b’Imana badakwiye kugira ikibatandukanya, n’ibindi ngo Imana yabibujije ababyeyi babo […]

Abakinnyi 10 ba Musanze FC banduye COVID-19

Ikipe ya Musanze FC yatangaje ko hari abakinnyi bayo 10 banduye icyorezo cya COVID-19, nyuma y’ibipimo byafashwe mu cyumweru gishize. Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga w’iyi kipe, Rutishereka Makuza Jean, mu kiganiro yagiranye na BWIZA. Yagize ati: “Nibyo kugeza ubu mu bari bapimwe kuwa kane ibisubizo byaje zigaragaza ko icumi muri bo banduye.” Rutishereka yagaragaje ko […]

Igisirikare cya RDC cyigambye kwica abarwanyi ba ADF

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyishe abarwanyi 14 bo mu mutwe wa ADF ukomoka muri Uganda, nyuma y’imirwano yasakiranyije impande zombi muri Beni ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni amakuru yemejwe na Gen Peter Cirimwami, Umuvugizi wa Operasiyo Sokola 1 igizwe n’ingabo za RDC ziri mu bikorwa byo guhiga […]

Nyagatare: Umunyarwanda aravugwaho gutemwa n’umusirikare wa UPDF

Umusaza witwa Karangwa Callixte wo mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare afite ibikomere mu mutwe bivugwa yatewe n’umusirikare mu Ngabo za Uganda (UPDF) zamutemye kuri iki Cyumweru ubwo yajyaga yo gusura abavandimwe be. Karangwa Callixte w’imyaka 70 asanzwe atuye mu mudugudu wa Marongero, Akagari ka Ryabega, mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka […]

Ijambo rya Kivejinja ku mubano mubi hagati y’ u Rwanda na Uganda

Ali Kirunda Kivejinja wari Minisitiri w’Intebe wungirije wa Uganda, yapfuye kuwa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020 azize COVID-19 ndetse yamaze no gushyingurwa ahitwa Bugwere nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda byabitangaje. Uyu mugabo wanabaye umujyanama wa Perezida Museveni akaba na Minisitiri w’ibikorwa bya EAC muri guverinoma, ni umwe mu bagabo batakunze guhengama cyane ku kibazo cy’umubano […]

Ukuri ku wiswe ‘Joe Biden’ wagaragaye avuga ko ashyigikiye Bobi Wine

Mu gihe imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe muri Mutarama 2021 ikomeje kurimbanya, byinshi kuri yo bikomeje gutangazwa nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe n’imvururu zaguyemo abatari bake. Perezida Yoweri Kaguta Museveni uri ku butegetsi kuva mu 1986, azaba ahanganye mu matora n’abakandida 10 barimo Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine uri mu bashyigikiwe cyane. […]

Umurambo washinguwe mu 2012 wataburuwe bikekwa ko wagiye kuribwa

Umurambo w’uwitwa Frances M. Kabwe washyinguwe mu irimbi rya Kawama mu gihugu cya Zambia mu gace kitwa Ndola,abantu bitwikiriye ijoro bajya gutaburura umurambo w’umuntu washyinguwe mu mwaka wa 2012 barawutwara, bikekwa ko waba yagiye kuribwa. Abagize umuryango we ntibarabasha kumenya icyatumye abantu bawutaburura aho mu mwaka wa 1953 yapfuye kuwa 2 Kanama 2012, ari nawo […]

Mu cyumweru gishize: Afurika y’Epfo yashinjwe gukingira ikibaba Kayishema, abo kwa Rusesabagina barega Gainjet

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 14 Ukuboza 2020, cyaranzwe n’amakuru atandukanye arebana n’ubuzima, aho hasubijweho ingamba zikakaye zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zirimo kugabanya amasaha y’ingendo. Higajemo kandi inkuru zijyanye n’ubutabera, zikaba ari zo twibandaho muri iki cyegeranyo. Amwe mu makuru yaranze icyumweru gishize ni akurikira: Afurika y’Epfo irashinjwa gutorokesha Kayishema ukurikiranweho ibyaha bya jenoside […]

U Rwanda rwohereje ingabo zo guhangana n’abarwanyi ba BozizĂ© wayoboye CAR

_116190157_gettyimages-1196862097.jpg

Ifoto:RDF Infantry Group 2018, KT Press Guverinoma y’u Rwanda yaraye yohereje ingabo ingabo zagiye gufasha izindi guhangana n’iza François BozizĂ© wabaye Perezida wa Repubulika ya CentrAfrica (CAR). Ibiro bya Minisiteri y’Ingabo byatangaje ko usibye no “gushyigikira izari zisanzwe” ziba muri CAR, ingabo z’u Rwanda zizatanga umusanzu mu kurinda umutekano w’amatora ateganyijwe tariki ya 27 Ukuboza […]