elarup1xgaibgla.jpg

Impamvu yaba yaratumye Gen. Museveni asubiza umuhungu we ingabo zimurinda

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 16 Ukuboza 2020, Perezida wa Repubulika ya Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Gen. Yoweri Museveni yakoze impinduka mu gisirikare n’igipolisi, asubiza umuhungu we Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba inshingano zo kuyobora umutwe w’ingabo zidasanzwe wa SFC (Special Force Command), amuvanye ku kuba umujyanama we wihariye mu bikorwa byihariye.

Umutwe wa SFC ufite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu n’umuryango we wa hafi, gukora ibikorwa (operations) byihariye byunganira ingabo z’igihugu (UPDF) no kurinda ibikorwa bikomeye by’igihugu nk’ahabikwa ibikomoka kuri peteroli.

elarup1xgaibgla.jpg Bamwe mu basirikare bagize SFC

Uyu mutwe kandi, Gen. Kainerugaba yagize uruhare runini mu iterambere ryawo kuva mu 2008 ubwo yawuyoboraga ataragirwa umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu 2019. Ari mu bashimirwa kuba ibiro bikuru bya SFC byarubatswe, bikuzura muri uyu mwaka.

emmyccixyaeba9x.jpg Gen. Kainerugaba ari mu bagize uruhare runini mu iyubakwa ry’ibi biro bikuru bya SFC byatashywe ku mugaragaro tariki ya 6 Ugushyingo 2020

Hari abasesengura bakavuga ko uko byagenda kose, Perezida Museveni yaba yarasubije Gen. Kainerugaba izi nshingano, amusimbuje Maj. Gen. James Birungyi ku bw’impamvu ikomeye ijyanye n’umutekano.

Tugiye kubereka impamvu ishoboka dukeka ko yaba yarateye iyi mpinduka, gusa nta n’imwe dushingaho agati kuko nyirubwite (Perezida Museveni) cyangwa umuhagarariye ntacyo bigeze babivugaho.

Abanyapolitiki bakekwaho gukorana n’abasirikare bakuru

Kuva mbere y’ibikorwa byo kwiyamamaza, hari abanyapolitiki bavuzweho gukorana n’abasirikare bakuru bashobora kugera byoroshye kuri Perezida Museveni. Kuba yarashyize umuntu yizeye cyane, Gen. Kainerugaba ku buyobozi bw’abasirikare bamurinda bikaba byarabaye mu buryo bwo kwiyongerera umutekano.

Muri aba banyapolitiki harimo abahoze ari abasirikare; Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde wabaye Minisitiri w’Ingabo wa Uganda kugeza mu 2018 na Rtd. Maj. Gen. Mugisha Muntu wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda kuva mu 1989 kugeza mu 1998, bombi bakoranye bya hafi na Perezida Museveni, hakiyongeramo Robert Kyagulanyi (Bobi Wine).

whatsapp-image-2020-03-12-at-8.44.38-pm-1.jpg Tumukunde yabaye Minisitiri w’Ingabo

muntu-army.jpg Mugisha Muntu yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda imyaka 9

Aba uko ari batatu ni abakandida biyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, bahanganye na Perezida Museveni. Intego bafite nk’uko babyemeza, ni “ugukuraho Museveni” umaze imyaka 35 ayobora Uganda.

Bimwe mu bishimangira iyi mpamvu:

  • Gen. Kainerugaba yaketse hakiri kare ko hari abashaka kurwanya Museveni bifashishije igisirikare

Gen. Kainerugaba tariki ya 3 Ugushyingo 2020, yagaragaje mu buryo bweruye ko hari abo akeka ko bashaka kwifashisha igisirikare barwanya Perezida Museveni.

Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa Twitter, Gen. Kainerugaba yagize ati: “Nta musirikare muri UPDF udafata Mzee Museveni nka se, abenshi bamufata nka sekuru. Abatekereza ko bakwifashisha igisirikare barwanya igihugu, bararota ku manywa.”

Ni ubutumwa yandikiye umunsi umwe n’ubwo yageneye Bobi Wine, aho yamubwiye ko bafite imbaraga ku buryo bamutsinda byoroshye. Icyo gihe uyu munyapolitiki yari amaze iminsi avuga ko afite umugambi wo gusimbura Museveni ku butegetsi.

Gen. Muhoozi yabwiye Bobi Wine ati: “Narakubwiye murumuna wanjye, ko utazigera udutera ubwoba. Dufite imbaraga kurusha uko uko watekereza kuzigira. Niba ushaka kurwana, tuzagutsinda mu buryo bworoshye. Turashaka amahoro! Gusa nugerageza kuturwanya, ikaze!”

  • Bobi Wine yiyemereye ko akorana n’abasirikare bakuru

Ubwo Perezida Museveni yari amaze guhindurira Gen. Kainerugaba inshingano, Bobi Wine yavuze ko impamvu yabikoze ari ko atizera abasirikare be.

Tariki ya 19 Ukuboza 2020, Bobi Wine yagize ati: “Museveni aradutinya kuko bamwe mu basirikare bakuru bari ku ruhande rwacu. Ni yo mpamvu yakoze impinduka mu gisirikare kuko atizera abo yashyize muri yo myamya.”

download-11.jpg Bobi Wine yigamba gukorana n’abasirikare bakuru muri Uganda

Usibye Bobi Wine, ntacyo abandi banyapolitiki baratangaza ku mikoranire n’abasirikare bakuru bakekwaho. Gusa kuba nka Tumukunde na Muntu barabaye abasirikare bakuru, bituma bikekwa ko hari abo baba bagikorana, nk’abahoze ari inshuti zabo bakiri mu kazi.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Impamvu yaba yaratumye Gen. Museveni asubiza umuhungu we ingabo zimurinda
    Bagerageze turebe ntibazi komuseveni ari nkinzuyibitabo

  2. Impamvu yaba yaratumye Gen. Museveni asubiza umuhungu we ingabo zimurinda
    Bagerageze turebe ntibazi komuseveni ari nkinzuyibitabo

  3. Impamvu yaba yaratumye Gen. Museveni asubiza umuhungu we ingabo zimurinda
    Museven agenda twebwe nkabana Uganda turashaka immpinduka museven yuzuye corporation enguzi ruswa

  4. Impamvu yaba yaratumye Gen. Museveni asubiza umuhungu we ingabo zimurinda
    Museven agenda twebwe nkabana Uganda turashaka immpinduka museven yuzuye corporation enguzi ruswa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *