Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 14 Ukuboza 2020, cyaranzwe n’amakuru atandukanye arebana n’ubuzima, aho hasubijweho ingamba zikakaye zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zirimo kugabanya amasaha y’ingendo. Higajemo kandi inkuru zijyanye n’ubutabera, zikaba ari zo twibandaho muri iki cyegeranyo.
Amwe mu makuru yaranze icyumweru gishize ni akurikira:
Afurika y’Epfo irashinjwa gutorokesha Kayishema ukurikiranweho ibyaha bya jenoside
Umucamanza Mukuru w’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Serge Brammertz yahishuye uruhare rwa Afurika y’Epfo mu gukingira ikibaba Fulgence Kayishema umaze igihe kirekire ashakishwa ku bw’uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranweho.
Brammertz yabitangarije imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro, avuga ko Afurika y’Epfo yanze gufasha uru rwego guta muri yombi Kayishema, igendeye ku byangombwa by’ubuhunzi yavugaga ko afite kandi ngo “bidahari”.
Ngo byarinze bigera aho Kayishema wabaga mu mujyi wa Cape Town, asohoka muri Afurika y’Epfo mu 2019, adafashwe.
Umudepite wo muri USA yandikiye Perezida Kagame amusaba kurekura Rusesabagina, Busingye avuga ko bitashoboka
Carolyn B. Maloney yandikiye Perezida Kagame tariki ya 14 Ukuboza 2020 asaba Perezida Kagame gufungura Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, maze agasubizwa muri USA aho umuryango we utuye.
Uyu mudepite yashingiraga ku kuba we yemera ko Rusesabagina yafashwe avanwe i Dubai, aho yavuze ko “yashimuswe” ndetse ngo akoherezwa mu Rwanda mu buryo butubahirije amategeko mpuzamahanga abiteganya.
Mu ibaruwa Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yanditse asubiza Maloney, yavuze ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga, mu buryo bwo kugaragaza ko Umukuru w’Igihugu atakwinjira muri iyi dosiye iri gukurikiranwa n’uru rwego.
Umuryango wa Rusesabagina wareze sosiyete y’indege yo mu Bugiriki kumushimuta imuzana mu Rwanda
Umuryango wa Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda wareze ikigo gishinzwe ubutwazi bwo mu kirere cya Gainjet Aviation cyo mu Bugiriki mu rukiko rwa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muryango wavuze ko indege ya Gainjet ari yo yakuye Rusesabagina mu mujyi wa Dubai, ikamugeza i Kigali mu Rwanda ashimuswe nk’uko wakunze kubishimangira kuva byamenyekana ko yatawe muri yombi, tariki ya 31 Kanama 2020.
Gainjet iraregwa kugira uruhare mu gushimuta Rusesabagina.
Byamenyekanye ko MTN yareze Airtel Rwanda
Tariki ya 14 Ukuboza 2020, ibaruwa Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere rwandikiye ikigo cy’itumanaho cya Airtel Rwanda tariki ya 3 yagiye ahagaragara, aho rwagitegekaga kumanura amatangazo yamamaza ‘yibasira’ MTN.
Ni nyuma y’aho MTN yari yandikiye uru rwego tariki ya 10 Ugushyingo ivuga ko Airtel Rwanda yayibasiye mu itangazo rifite umutwe ugira uti: “Va ku giti, dore umurongo!” rigaragaramo umwe wambaye agapira k’umuhondo akuruzwa umugozi.
RURA mu itangazo ryayo, yamenyesheje Airtel Rwanda ko nitamanura aya matangazo, izahanwa hashingiwe ku mategeko ngengemikorere.
Urupfu rwa Buyoya wayoboye u Burundi
Pierre Buyoya wayoboye u Burundi mu gihe kigera ku myaka 13, yapfuye ubwo yari mu ndege imujyana kwivuriza mu Bufaransa; aho bivugwa ko yari arwaye icyorezo cya Covid-19.
Urupfu rwa Buyoya rwemejwe n’umuryango we uba muri Mali, rwaje nyuma y’amezi arenga gato abiri ubutabera bw’u Burundi bumukatiye igifungo cya burundu, bumaze kumuhamya uruhare mu rupfu rwa Melchior Ndadaye na we wayoboye iki gihugu.
Uyu muryango wemeje ko umurambo wa Buyoya ushyingurwa by’agateganyo muri Mali, aho yari amaze imyaka umunani ahagarariye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihugu no mu Karere ka Sahel.
Mwarimu yasabye ikiruhuko kuko ngo “Imana imubuza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Mwarimu witwa Nshimiye Schadrack wigisha ku Kigo cy’Amashuri cya Binogo giherereye mu Murenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke tariki ya 16 Ukuboza yandikiye Umuyobozi w’Akarere amusaba ikiruho kuko ngo “Amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 anyuranyije n’amategeko y’Imana” yubaha kandi yizera.
Mu kiganiro Nshimiye yagiranye na Bwiza yasobanuye ko asaba Umuyobozi w’Akarere iki kiruhuko, yashingiye kuri Bibiliya, gusa ntiyadusangiza igitabo cyangwa umurongo byanditswemo.
Amabwiriza Nshimiye yavuze ko anyuranyije n’ibyo yemera muri Bibiliya, arimo kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki, bitegekwa buri wese kugira ngo Covid-19 ihashywe no mu bigo by’amashuri.

6 Responses
Mu cyumweru gishize: Afurika y’Epfo yashinjwe gukingira ikibaba Kayishema, abo kwa Rusesabagina barega Gainjet
???? *Qui a inventé les trois règles de base pour nous protéger :?*
*1 – Distance*
*2 – Hygiène des mains* ???? ????????
*3 – Utilisation du masque* ????
*Ces lois ont été données à la nation d’Israël il y a 3 500 ans. Le saviez-vous? Alors cherchez-le dans la Bible! ????*
*1 – EXODE 30: 18-21 – Lavez-vous les mains ????????*
*2 – LÉVITIQUE 13: 4, 5, 46 – Si vous présentez des symptômes, gardez vos distances, couvrez-vous la bouche et évitez tout contact. ????????*
*3 – LÉVITIQUE 13: 4, 5 – Toute personne infectée doit rester en quarantaine pendant 7 à 14 jours*
_ Et il y a encore ceux qui doutent que la Bible soit un livre de sagesse !!! _
*J’ADORE CETTE ANALOGIE*
– Quand *DIEU* a voulu créer *du poisson*, il a parlé à la *mer*.
– Quand *DIEU* a voulu créer *des arbres*, il a parlé à la *terre*.
– Mais quand *DIEU* a voulu créer *l’homme*, il s’est tourné vers *LUI-MÊME*.
– Ainsi *DIEU* a dit: *”Faisons l’homme à notre image et ressemblance”*.
Remarque:
– Si vous attrapez un *poisson hors de l’eau, il mourra*; et quand *vous enlevez un arbre du sol, il meurt aussi*.
– De même, quand *l’homme* se déconnecte de *DIEU, il meurt*.
– *DIEU* est notre *environnement naturel *. Nous avons été créés pour *vivre en SA présence*. – Nous devons être connectés avec *Lui* car c’est seulement avec *Lui* que la vie existe.
– Restons *en contact avec DIEU*.
– Rappelons-nous que *l’eau sans poisson est toujours de l’eau*, mais *le poisson sans eau n’est rien*.
– Le *sol sans l’arbre est encore de la terre*, mais *l’arbre sans terre n’est rien* …
– *Dieu* sans *l’homme est toujours Dieu*, mais *l’homme sans DIEU n’est rien*.
– Si ce message vous a fait réfléchir et que vous trouvez de la joie à le diffuser et à le partager avec les autres, cela s’appelle *évangélisation!*
_Dieu vous bénisse ???????? …

uwo mwalimu ntakwiriye kubeshyera Bibliya kuko ahubwo muri Bibliya amabwiriza yo kwirinda Covid 19 ariho yatangitiye. mumwihutse gusoma mu gitabo cyo
Kuva 30: 18-21 – gukaraba intoki ????????*
Abalewi 13: 4, 5, 46 – guhana intera, no kwambara agapfukamunwa ????????*
Abalewi13: 4, 5 – Akato kiminsi 7 à 14 ku wagaragaraweho uburwayi*