Umurambo washinguwe mu 2012 wataburuwe bikekwa ko wagiye kuribwa

Sangiza iyi nkuru

Umurambo w’uwitwa Frances M. Kabwe washyinguwe mu irimbi rya Kawama mu gihugu cya Zambia mu gace kitwa Ndola,abantu bitwikiriye ijoro bajya gutaburura umurambo w’umuntu washyinguwe mu mwaka wa 2012 barawutwara, bikekwa ko waba yagiye kuribwa.

Abagize umuryango we ntibarabasha kumenya icyatumye abantu bawutaburura aho mu mwaka wa 1953 yapfuye kuwa 2 Kanama 2012, ari nawo munsi yashyinguweho gusa umurambo we wibwe kuwa Gatanu n’abataramenyekana.

Bamwe mu baturage bo muri aka gace, abavuga ko uyu murambo ushobora kuba wagiye kuribwa cyangwa hakaba hari abagiye kuwukoreraho imihango ya gipfumu.

Umuvugizi w’Intara ya Ndola, Rabecca Mushota yagize ati “Ubuyobozi wategetse polisi ya Chifubu gukora iperereza ku wataburuye uyu murambo.Abayobozi b’umujyi wa Ndola barasaba umuryango w’uyu murambo wibwe gukomeza gukorana kugira ngo bahane amakuru.

Umujyi wa Ndola wamaganye iki gikorwa cyo kwica umuco gikoranwe ubujiji cyakorewe ku irimbi rya Kawama ndetse burasaba abantu bose ko uwaba afite amakuru yayatanga ku buyobozi cyangwa Polisi uwabikoze agafatwa.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *