Icyo ubushakashatsi bwerekana ku ‘Ngobyi ya Edeni’ ivugwa muri Bibiliya

Sangiza iyi nkuru

Ingobyi ya Edeni izwi nk’ahantu Imana yashyizemo umuntu wa mbere yaremye, ari we Adamu, aho yaje kumuha umufasha witwa Eva imumukuye mu rubavu, bombi babana aha ngaha nk’uko bigaragara muri Bibiliya, mu gitabo cy’Intangiriro, igice cya kabiri n’icya gatatu (Intangiriro 2,3).

Nko ku ku gice cya 2, ku murongo wa 8 haragira hati: “Uwiteka Imana ikeba ingobyi muri Edeni mu ruhande rw’iburasirazuba, iyishyiramo umuntu yaremye.”

Kugeza ubu, bamwe mu bahanga batuye ku Isi, baracyakora ubushakashatsi kugira ngo bamenye aha hantu hafatwa nk’intangiriro y’ubuzima bw’ikiremwamuntu. Tugiye kubereka bimwe mu byo bagezeho, ubwo bari bamaze gukora ubu bushakashatsi.

Edeni muri Iraq

Hari abahanga batandukanye bashimangiye ko Edeni ivugwa muri Bibiliya iri mu majyaruguru y’Ikigobe cya Perse, hakaba mu majyepfo y’icyitwaga Mesopotamia (ubu ni muri Iraq). Ngo aho ni ho imigezi ya Tigris na Euphrates yisukira mu nyanja no muri Armenia.

Hashingirwa ku byanditswe mu Ntangiriro 2:10-14, ahagira hati: “Umugezi uturuka muri Edeni unetesha iyo ngobyi, uwo mugeze uvamo wigabanyamo ine. 11. Umwe witwa Pishoni, ari wo ugose igihugu cyose cy’i Havila kirimo izahabu 12, kandi izahabu yo muri icyo gihugu ni nziza. Iyo ni ho hari ubushishi buva ku giti bwitwa budola n’amabuye yitwa shohamu. 13, Undi witwa Gihoni, ari wo ugose igihugu cyose cy’i Kushi. 14, Undi wirwa Hideleku, ni wo uca imbere y’igihugu cyirwa Ashuri. Uwa kane witwa Ufurate.”

Umugezi ‘Ufurate’ ni wo gihambya abashakashatsi batanga bavuga ko ari uyu ‘Euphrates’ wisukira mu nyanja imwe na Tigris.

Edeni i Yerusalemu

Nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe n’umuhanga mu bisigaratongo, Dr. Jodi Magness (Express/UK, 2019), yifashishije filimi ‘The Story of God’ yagaragaje ko Ingobyi ya Edeni iri mu murwa wa kera, Yerusalemu, muri Israel.

Dr. Magness yashingiye ku kuba urusengero rwa ‘Holy Sepulchre’ ruri muri uyu murwa wa Yerusalemu, aho hakaba ari ho ‘Goligotha’ cyangwa se ‘Kaluvari’, aho Yezu/Yesu yabambiwe.

Express yabwiye Dr. Magness ko ibyo avuga ko nta ho bihuriye n’ibyanditswe muri Bibiliya, asobanura ko bigaragara ko Bibiliya yagaragaje Edeni nk’ahantu hari mu cyitwaga muri Mesopotamia, gusa ati: “Ntekereze ko uko byagenda kose hari aho Adamu ahuriye na Yerusalemu” ahantu rukumbi Imana yabaga.

Edeni muri ihuriro rya Botswana, Namibia na Zimbabwe

Abashakashatsi bari bayobowe na Prof. Vanessa Hayes wigisha muri Kaminuza ya Garvan Institute of Medical Research, Sydney University na University of Pretoria, bakoze ibizamini by’utunyangingo ndangasano bifashishije ibisigazwa by’abantu babayeho mu bihe bya kera, basanze umuntu wa mbere wabayeho ku Isi, ari uwabaye mu gace gahuriweho na Botswana mu majyaruguru, uburengerazuba bwa Namibia n’uburasirazuba bwa Zambezi.

Nk’uko igitangazamakuru Sky News cyabitangaje mu Kwakira 2019, aba bashakashatsi babonye ko abantu ba mbere babayeho mu myaka 200,000 bishize, aba bose ngo ni Abanyafurika muri aka gace.

Ni aha iki gitangazamakuru gishingira kivuga ko Edeni ivugwa muri Bibiliya, yaba ari aka gace ibihugu bitatu byo muri Afurika bihuriyeho. Gusa nta gereranya ry’ibyanditswe mu nkuru ya Adamu na Eva ryigeze rikorwa muri ubu bushakashatsi bwa ba Dr. Hayes.

Edeni mu Rwanda

Mu buryo bwatunguye benshi, umuvugabutumwa w’Umunyarwanda akaba n’umushakashatsi mu by’Iyobokamana, Pasiteri Sebanani Christophe yavuze ko Adamu na Eva bavugwa muri Bibiliya baremewe muri Pariki ya Nyungwe, mu majyepfo y’u Rwanda.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV tariki ya 18 Ukwakira 2020, ati: “Adamu na Eva ni Abanyarwanda bari batuye muri Nyungwe. Umuntu wa mbere akomoka mu Karere k’Ibiyaga Bigari, mu mutima waho, ari ho mu Rwanda.”

Pasiteri Sebanani yavugaga ko Pariki ya Nyungwe ari yo Edeni, na ho umugezi wa Efurati wisukira mu nyanja, ngo ni Akanyaru wisuka muri Nili (Nile), nayo igaturiza mu nyanja ya Mediterane, hejuru ku mugabane wa Afurika.

Ubu bushakashatsi bwose bwagiye bukorwa, ntabwo bwavuzweho rumwe. Hari ababuze uruhande babogamiramo, bakemeza ko Edeni ivugwa muri Bibiliya ari ahantu hahimbano, hatigeze habaho (fictious). Ariko kandi, nta n’umwe uratanga igihamya gifatika, gishyigikira igitekerezo cye.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Icyo ubushakashatsi bwerekana ku ‘Ngobyi ya Edeni’ ivugwa muri Bibiliya
    Ntabwo ibintu byerekeye Imana tugomba kubizanamo sentiments.Igitabo cy’Imana nicyo cyonyine gisobanura ibyerekeye Imana.Abacyanditse bakoreshejwe n’Imana,kugirango tuyimenye hamwe n’ibyo idusaba.Muli Intagiriro 2:10-14,herekana imigezi 4 yaturukaga muli Eden: Pishon,Gihon,Hideqel na Euphrates.Uyu munsi,iyo migezi ya nyuma 2 iriho.Iyo ni Hideqel ariyo Tigris hamwe na Euphrates.Ituruka muli Eastern Turkey,hafi ya Lake VAN.Aho niho Ubusitani bwa Eden bwabaga.It is very clear.Indi migezi 2 (Pishon na Gihon),abahanga bakeka ko yaba yarasibye kubera Umwuzure wabaye ku gihe cya NOWA.Tujye twibuka ko isi yose izongera ikaba paradizo,ituwe gusa n’abantu bumvira Imana bazabaho iteka,nta gusaza,kurwara cyangwa gupfa.Niko bibiliya ivuga.

    1. Icyo ubushakashatsi bwerekana ku ‘Ngobyi ya Edeni’ ivugwa muri Bibiliya
      Murakoze ku cyegeranyo c’abashakashatsi muduhaye. Hamwe n’ubumenyi no gusenga no gusesengura byibura umuntu yabona icyerekezo cy’iyo migezi iva mu ngobyi ya Edeni. Wasanga Edeni ibitse ahantu ariko ku isi, Imana ikaba yarahahishe abacukumbuzi. Gusa mpamya ko isi izahindurwa Paradizo ariko nk’uko ibyanditswe bivuga izabanza ishye ikongoke. Dukizwe dushake ubwi bw’Imana no gukiranuka kwayo. Abavuga ko izahindurwa sinzi aho babisoma.

    2. Icyo ubushakashatsi bwerekana ku ‘Ngobyi ya Edeni’ ivugwa muri Bibiliya

    3. Icyo ubushakashatsi bwerekana ku ‘Ngobyi ya Edeni’ ivugwa muri Bibiliya

    4. Icyo ubushakashatsi bwerekana ku ‘Ngobyi ya Edeni’ ivugwa muri Bibiliya

    Buriya mbona hari impamvu tudasobanukirwa na bibiliya nuko ni ibyahumetswe n Uwiteka Imana kandi tuziko Imana ikorera mu mwuka,ubwo rero ntiwasobanukirwa nibya bibiliya utayobowe na mwuka muziranenge…bityo rero tubanze twihane ibyaha byo mu mirimo yacu maze tuyoborwe na mwuka hanyuma tuzasobanukirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *