Nyamasheke: Abana bataye ishuri kubera imyemerere ibabuza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Sangiza iyi nkuru

Abana 11 bo mu mashuri abanza ya Nyarusiza mu murenge wa Mahembe na Rugabe mu wa Karambi muri Nyamasheke ni bo bamaze kumenyekana banze kwiga kuko ngo imyemerere yabo ibabuza kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ku itegeko no guhana intera kandi ngo abana b’Imana badakwiye kugira ikibatandukanya, n’ibindi ngo Imana yabibujije ababyeyi babo mu iyerekwa.

Ababyeyi b’aba bana nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Nsengiyumva Jean, umuyobozi w’umudugudu wa Nyarusiza, akagari ka Nyakavumu mu murenge wa Mahembe, akaba n’umuyobozi w’ababyeyi barerera ku ishuri ribanza rya Nyarusiza n’umukuru w’itorero ry’Abadivantisite rya Nyarusiza, ngo bari abadivantisiti b’umunsi wa 7 baza kunaniranwa n’iri torero kubera imyemerere yabo itandukanye n’iyaryo, barabaheza, iyo myumvire ngo ni yo yabateye no kutohereza abana kwiga.

Ati: “Ni byo, ikibazo kirahari, twababwiye kuzana abana ku ishuri, twagiye no kubareba mu ngo baranga ngo abana babo ntibashobora kwambara agapfukamunwa ngo banubahirize andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19, Imana yarabibabujije. Hari hashize amezi arenga 3 duhagaritse 8 muri bo babanje kuvuga ko ibyo kuririmba n’ibikorwa bya Jiya by’urubyiruko ari imihango y’idini itazajyana abantu mu Ijuru n’indi myitwarire itandukanye cyane na gahunda z’itorero, aho COVID-19 iziye bavuga ko badashobora kubahiriza amabwiriza, inama y’itorero ibashyira hanze, hari n’abandi 3 banangiye na bo bazashyirwa hanze y’itorero vuba.’’

Avuga ko banabahamagaye ngo bajye inama kuri iyo myizerere yabo bakanga kandi ibyo bakora abona biteye impungenge, cyane cyane ko bagenda bagira ababakurikira benshi,kubuza abana kwiga na we akabona ko ari ukubangamira uburenganzira bwabo, agasanga inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zari zikwiye gutangirira hafi amazi atararenga inkombe.

Nyuma yo kumva ibi Bwiza.com yagerageje gushaka aba bavugwa, umwe muri bo Muhayimana François na we wari umukuru w’itorero ry’Abadivantisite rya Nyarusiza mbere y’uko arisohorwamo n’iyo nama nkuru yaryo, mu kiganiro kirambuye avuga ko koko abana be 2 biga mu myaka ya 4 n’iya 5 batari kujya ku ishuri, ko n’uri mu wa 3 nibatangira atazarijyamo igihe cyose aya mabwiriza yashyizweho n’abantu azaba agikurikizwa, kuko nyuma y’igihe kinini mu masengesho Imana yamuhishuriye ko agomba kuyumvira kuruta kumvira abantu.

Ati: “Niba wemera ko Imana ivuga dore icyanteye gukura abana banjye mu ishuri. Nyuma y’icyumweru hatangajwe amabwiriza akaze yo kwirinda COVID -19, nafashe igihe gihagije cy’amasengesho nsenga ngo Imana iyihagarike, nyarimo ahubwo inyereka ibitandukanye cyane n’ibyo nasengeraga. Inyereka ko amategeko yayo yakuweho hajyaho ay’umuntu, ko mpitamo hagati yo kumvira amategeko yayo n’ay’umuntu, mpitamo ayayo, kuko nari neretswe ko amategeko ya COVID -19 ari ay’umuntu atari ay’Imana.’’

Yarakomeje ati: “Maze kubibona ntyo, igihe nari mfashe icyemezo cyo kohereza abana ku ishuri kuko ntacyo nkora ntabanje kubaza Imana, ngisengera Imana imbwira ko niba narahisemo kumvira amategeko yayo abana banjye atari bo nareka ngo bumvire ay’abantu,mpitamo kumvira ayayo ni yo mpamvu ntabaye nkiboherezayo kandi bo ni bato ntibaramenya kwifatira icyemezo bagomba kugendera ku mategeko yanjye nk’umubyeyi wabo, kandi nta mahirwe nabavukije kuko ni ko Imana yabimbwiye kandi sinarenga ku mategeko yayo kuko ni jye wazabibazwa.’’

Avuga ko akimara kubyerekwa yabibwiye umugore we abanza kubihakana nyuma na we arabyerekwa, bakaba babihuriye neza kimwe n’abana babo 7,banabihamirizwa neza n’uko no mu bandi basenganaga hari abari babyeretswe, ko icyo bakorerwa cyose bacyiteguye aho gusubira inyuma mu mucyo bahishuriwe.

Ati: “Uretse no gufungwa cyangwa gucibwa amande, no gupfa ndabyiteguye kuko nta wo mu muryango wanjye uzigera yambara ako gapfukamunwa cyangwa ngo akarabe intoki ku gahato cyangwa atandukane na mugenzi we ngo barahana intera, niba bashaka ko abana banjye bakomeza ishuri nibabareke bige badahatishwa ayo mabwiriza, kuko na Daniel I Babuloni Imana yamubujije amabwiriza y’agahato,buri wese agira umuhamagaro we kandi kuwuteshukaho ni bibi cyane.’’

Avuga ko ubu we n’umuryango we badashobora kujya ku isoko kuko hajyayo abambaye agapfukamunwa, ngo bahahira hafi yabo, nta na mituweli arabatangira akibibaza Imana, ko atanga kwiga kw’abana ari ayo mabwiriza yanga,kandi ko nta wo mu muryango we uzigera arwara kuko Imana yabibasezeranije, n’abayobozi bamusanze ngo yarabibabwiye,kuko ngo abakomeje kwandura COVID-19 bakanapfa si uko baba batayakurikije ahubwo buri wese agira igihe cye n’ikizamwica atagomba kurenga.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahembe Mukamusabyimana Marie Jeanne avuga ko akomeje ibiganiro na bo ngo arebe ko bava ku izima, yanatumyeho n’abana ngo abaganirize ukwabo, ati: “Twanze ibyo kubahana duhitamo ibiganiro kuko bafite imyumvire iyobye kuri Bibiliya.’’

Bibaye mu gihe hari n’umwarimu wo ku ishuri ribanza rya Binogo muri uyu murenge uherutse gusezera ku kazi ku mpamvu nk’izi, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie akavuga ko ibaruwa ye yayibonye agiye kumusubiza, akanasaba abaturage kudakinisha iki cyorezo no kutavutsa abana uburenganzira bwo kwiga kubera imyumvire nk’iyo,ko byose bagiye kubikurikirana.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nyamasheke: Abana bataye ishuri kubera imyemerere ibabuza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Nikibazo gikomeye bantu mukerensa iki cyorezo

  2. Nyamasheke: Abana bataye ishuri kubera imyemerere ibabuza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Nikibazo gikomeye bantu mukerensa iki cyorezo

  3. Nyamasheke: Abana bataye ishuri kubera imyemerere ibabuza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Birababaje cyanee!! Kumva murwanda tugifite abantu bateye gutya mbega imyumvire ishaje,

  4. Nyamasheke: Abana bataye ishuri kubera imyemerere ibabuza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Birababaje cyanee!! Kumva murwanda tugifite abantu bateye gutya mbega imyumvire ishaje,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *