Ali Kirunda Kivejinja wari Minisitiri w’Intebe wungirije wa Uganda, yapfuye kuwa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020 azize COVID-19 ndetse yamaze no gushyingurwa ahitwa Bugwere nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda byabitangaje. Uyu mugabo wanabaye umujyanama wa Perezida Museveni akaba na Minisitiri w’ibikorwa bya EAC muri guverinoma, ni umwe mu bagabo batakunze guhengama cyane ku kibazo cy’umubano mubi wadutse hagati ya Uganda n’umuturanyi wayo mu majyepfo, u Rwanda. Yatanze umuti ubwo ibibazo byari bikiri bibisi Mu gihe bamwe byagaragara ko bumvaga ko ibibazo hagati y’ u Rwanda na Uganda bizakemurwa n’umunwa w’ibitangazamakuru, inkuru zisebanya n’andi mateshwa bikomeje ku mpande zombi, Kivejinja yavuze ko Perezida w’ u Rwanda na Museveni wa Uganda bahura bakaganira nk’uburyo bwo gukemura ibibazo. Hari n’abavugaga ko EAC yabyinjiramo akaba ariyo ibikemura, gusa we yari afite uko abona ibintu. Mu nkuru BWIZA yabagejejeho kuwa 14 Ugushyingo 2019, harimo ibitekerezo bya Kivejinja ku kibazo cya Uganda n’ u Rwanda. Uyu musaza wapfuye ku myaka 85 yagize ati ” Uyu muryango nta ruhare uzagira mu gukemura umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, kahubwo abaperezida b’ibihugu byombi ari bo bazabikemura.” Kivejinja yabwiye abanyamakuru ko umuti ku mubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda uzashakirwa umuti na Perezida Museveni Yoweli na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame. Icyo gihe yagize ati “ EAC ntabwo izivanga muri ibi bintu, kandi abakuru b’ibihugu bavuze ko ibi bibazo twabibarekera, batwizeza ko bazabishakira umuti. Nibatubwira ko byabananiye, ni bwo tuzagira icyo dukora.” Yongeyeho ati “ (…) dukwiriye kumenya ko n’abavandimwe batongana.” Uyu munyepolitiki yavuze ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda atari cyo kintu kibi cya mbere cyibayeho muri EAC. Yibukije abari aho urugamba wa Luweero na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hagndewe ku buryo (approach) bwari bwatekerejwe na Kivejinja, byagaragaye ko byari byatangiye gutanga umusaruro. Inama zagiye zibera i Luanda na Kigali zihuje Kagame na Museveni hari icyo zari zagezeho n’ubwo ibi byakomwe mu nkokora na COVID-19 n’izindi mpamvu ntagarukaho. U Rwanda na Uganda bimaze isaga imyaka ibiri birebana nabi. Uganda ishinja u Rwanda ubutasi mu gihe u Rwanda rushinja Uganda gufasha abashaka kurugabaho ibitero. Nta ruhande rwemera ibyo rushinjwa n’urundi.


