Nyagatare: Umunyarwanda aravugwaho gutemwa n’umusirikare wa UPDF

Sangiza iyi nkuru

Umusaza witwa Karangwa Callixte wo mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare afite ibikomere mu mutwe bivugwa yatewe n’umusirikare mu Ngabo za Uganda (UPDF) zamutemye kuri iki Cyumweru ubwo yajyaga yo gusura abavandimwe be.

Karangwa Callixte w’imyaka 70 asanzwe atuye mu mudugudu wa Marongero, Akagari ka Ryabega, mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare. Abaturage nibo bamutabaye bamukura aho yari ari mu murima w’umuceri yakomeretse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha, Alphonse Rusakaza yatangarije Taarifa dukesha iyi nkuru ko uriya musaza yatemwe mu mugoroba wo kuri iki Cyumweru ubwo yari agiye muri Uganda gusura abavandimwe.

Rusakaza ati: “Bamutemye yagiye muri Uganda gusura abavandimwe be.Yagiyeyo aciye mu nzira za panya, zitemewe.”

Rusakaza asaba abaturage kwirinda kujya muri Uganda baciye mu nzira zitemewe kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Alphonse Rusakaza avuga ko Karangwa Callixte yajyanywe kuvurizwa mu Kigo Nderabuzima cya Rwempasha.

BWIZA mu kwirinda kumva ibyatangajwe na Karangwa gusa (one sided story), irakomeza gukurikirana iby’aya makuru kugira ngo imenye niba koko umwe UPDF yaba ari we wakomerekeje uyu musaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *