Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje ku banyamahanga bakomeje kotsa u Rwanda igitutu barusaba kurekura Paul Rusesabagina rufunze Rwanda, ashimangira ko u Rwanda ruzakurikiza inzira z’ubutabera rukazakurikiza icyo aho buzaruyobora.
Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yagezaga ku Banyarwanda ijambo ngarukamwaka rigaragaza uko igihugu gihagaze.
Perezida Kagame yagaragaje ko igihugu gihagaze neza, n’ubwo hari byinshi byagombaga kugerwaho bitakunze kubera icyorezo cya COVID-19.
Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu ryaje mu gihe hashize igihe hari bamwe mu banyamahanga biganjemo Abanyamerika, bamaze igihe basaba ko Paul Rusesabagina yarekurwa n’u Rwanda, ngo kuko rumufunze mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu minsi ishize by’umwihariko umudepite mu nteko Ishinga Amategeko ya Amerika witwa Carolyn B. Maloney, yandikiye Perezida Kagame amusaba kurekura bwangu Paul Rusesabagina agahita yoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ibaruwa ye yo ku wa 14 Ukuboza igenewe Perezida Kagame, Carolyn B. Maloney ukuriye komite ishinzwe iperereza n’amavugurura mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, yavuze ko ku wa 27 Kanama Rusesabagina yafashe indege i Dubai imwerekeje i Burundi gusa ngo ku munsi wakurikiyeho iyo ndege iza kugwa i Kigali aho inzego z’u Rwanda zahise zimuta muri yombi.
Uyu mugore yavuze ko n’ubwo uburyo Rusesabagina yafashwemo butarasobanuka neza kugeza ubu, inzego z’ubutabera z’u Rwanda zamushimuse, ndetse zikamufunga ku byaha bidafite ishingiro bishingiye ku murongo yari yarafashe wo kurengera uburenganzira bwa muntu.
Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yongeye gushimangira ko Rusesabagina akurikiranweho ibyaha byakorewe mu majyepfo y’u Rwanda yagizemo uruhare.
Perezida Kagame yagaragaje ko abamwandikiye bamusaba kurekura uriya mugabo bashobora kuba nta kuri bazi ku mabi yakoze, cyangwa bagahitamo kukwirengagiza.
Ati: “Uyu mugabo afite aho ahuriye n’ibyabaye mu Ntara y’Amajyepfo muri Nyaruguru, muri Nyamagabe; bikozwe n’urwego uyu mugabo Rusesabagina yarimo byongeye yari abereye umuyobozi. Hano ndi kuvuga ibyo mfitiye ibimenyetso simgaragaza amarangamutima, ndimo mvuga ukuri.”
Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Ndakeka abo bandika amabaruwa bavuga bene ibyo bintu, bashobora kuba nta kuri bazi cyangwa bakaba bazi ukuri ariko bakakwirengagiza.”
Perezida Kagame yagaragaje ko abasaba ko Rusesabagina arekurwa bibwira ko ari uw’ingenzi kurusha abaguye mu bitero byagabwe n’inyeshyamba z’ishyaka rye ndetse n’imiryango yabo, ashimangira ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari ugukurikira inzira y’ubutabera.
Yagize ati: “Abantu batekereza mu buryo butandukanye, bagakora ibintu mu buryo butandukanye, ariko ikinyuranyo kizaba twewe ubwacu. Kugendera ku mategeko ndetse n’uko bizakorwa mu gukemura iki kibazo ku bw’inyungu z’ubutabera.”
“Birashoboka ko andi mabaruwa menshi azandikwa, ubujurire bwinshi butangwe ariko twe dushikamye ku gukurikurikiza ubutabera, aho ubutabera buzatuyobora hose ni ho tuzareba ibizavamo.”


