Guverinoma y’u Rwanda yaraye yohereje ingabo ingabo zagiye gufasha izindi guhangana n’iza François Bozizé wabaye Perezida wa Repubulika ya Cental African Rebulic (CAR).
Ibiro bya Minisiteri y’Ingabo byatangaje ko usibye no “gushyigikira izari zisanzwe” ziba muri CAR, ingabo z’u Rwanda zizatanga umusanzu mu kurinda umutekano w’amatora ateganyijwe tariki ya 27 Ukuboza 2020, nyuma y’amazezerano y’amahoro iki gihugu cyasinyanye n’imitwe yitwaje intwaro 14.
Nk’uko BBC yabitangaje tariki ya 19 Ukuboza 2020, Guverinoma ya CAR ishinja Bozizé gushaka guhirika ubutegetsi, abifashijwemo n’imitwe yitwaje intwaro imushyigikiye. Ibi we ariko umuvugizi we, Christian Guenebem, arabihakana.
Ingabo z’ u Rwanda ziri kwibasirwa by’umwihariko
Mu kiganiro cyari kigamije kubwira Abanyarwanda uko igihugu cyifashe kuri uyu wa 21 Ukuboza 2020, Perezida Kagame yavuze ko hari inyeshyamba zivuye mu kindi gihugu ariko z’abanya-Centrafrica zigaba ibitero ku ngabo za Leta no ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro ariko zikibasira iz’ u Rwanda (RDF) by’umwihariko.
Umukuru w’igihugu yavuze ko ” Hari ibitero by’inyeshyamba ariko igipimo ari ingabo zacu ziri muri CAR mu butumwa bw’amahoro. Ibi ariko bigendera ku mateka y’ingabo zabanjeyo uko zitwaye. Kujyayo ni ukujya kongerera ingufu izari zisanzweyo.”
Uyu muyobozi avuga ko uretse gukumira uku kwibasirwa kwa RDF muri CAR, ari no kongerera ingufu ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro hagamijwe kurinda umutekano kugira ngo hakumirwe inyeshyamba zigamije kubangamira amatora yitezwe kuwa 27 Ukuboza 2020.
Hari impungenge ko na Polisi y’ u Rwanda muri CAR yagabwaho igitero
Perezida Kagame kandi yavuze ko n’abapolisi b’ u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bashobora kugabwaho ibitero kuko barinze abakuwe mu byabo. Aba ngo nabo bashobora kwibasirwa n’izi nyeshyamba cyane ko zirashwe ishinga no guteza umutekano muke ngo amatora ataba.
Polisi n’ingabo by’ u Rwanda byakunze kugaragaza imyitwarire myiza mu kurinda umutekano w’abayobozi ba CAR. Benshi muri aba bagiye bambikwa imidari mu bihe bitandukanye. Kuba inyeshyamba zakwibasira RDF na polisi byaba ari ugushaka gukomeza guca intege ingabo ziri mu butumwa kugira ngo byange bikunde amatora ataba. Ni mu gihe Perezida Kagame we asanga ari ngombwa ko amatora aba kugira ngo igihugu kigire ubuyobozi buhamye.



6 Responses
CAR: Kuki Ingabo z’ u Rwanda ari zo ziri kwibasirwa n’inyeshyamba by’umwihariko?
Bazibeshye RDF ibahe isomo!!!!!!
CAR: Kuki Ingabo z’ u Rwanda ari zo ziri kwibasirwa n’inyeshyamba by’umwihariko?
Bazibeshye RDF ibahe isomo!!!!!!
CAR: Kuki Ingabo z’ u Rwanda ari zo ziri kwibasirwa n’inyeshyamba by’umwihariko?
Bazatwumva kuneza cg kunabi,
CAR: Kuki Ingabo z’ u Rwanda ari zo ziri kwibasirwa n’inyeshyamba by’umwihariko?
Bazatwumva kuneza cg kunabi,
CAR: Kuki Ingabo z’ u Rwanda ari zo ziri kwibasirwa n’inyeshyamba by’umwihariko?
Bazagezaryari kontahotwarya
CAR: Kuki Ingabo z’ u Rwanda ari zo ziri kwibasirwa n’inyeshyamba by’umwihariko?
Bazagezaryari kontahotwarya