Umunya-Pologne Robert Lewandowski yicishije bugufi imbere ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, agaragaza ko n’ubwo mu mwaka ushize w’imikino yitwaye neza mu kibuga ntaho ahuriye na bariya bagabo bombi.
Uyu rutahizamu wa Bayern Munich aheruka kwegukana igihembo cya FIFA cy’umukinnyi wahize abandi ku Isi muri 2020, ahigitse Messi na Cristiano Ronaldo bari bagihataniye.
Ni nyuma yo gufasha iriya kipe yo mu Budage kwitwara neza mu buryo bugaragara, bikayihesha ibikombe bitanu mu mwaka ushize w’imikino birimo na UEFA Champions league yaherukaga mu myaka irindwi ishize.
Lewandowski aganira n’ikinyamakuru Goal.com yagaragaje ko n’ubwo ari kwitwara neza akiri kure cyane yo kwicara ku meza amwe na Messi kimwe na Cristiano Ronaldo.
Ati: “Messi na Ronaldo bamaze igihe kirekire cyane bicaye ku meza amwe, ku gasongero, kandi ibyo ni byo bituma nta wigereranya na bo. Rero ngerageje gusubiza ikibazo cyawe [umunyamakuru], sinibona njya imbere yabo.”
Lewandowski yunzemo ati: “Icyo navuga ni uko ufashe imibare yo muri uyu mwaka cyangwa uwabanje, ndatekereza ko ndi mwiza mu bijyanye n’uko nitwaye ndetse n’ibitego natsinze. N’ubwo ntakwicara ku meza amwe na Messi na Ronaldo, ndatekereza ko nabatumira kuza kurira ku yanjye.”
Lewandowski w’imyaka 32 y’amavuko avuga ko ikimuraje ishinga ari ugukomeza kwiga, mu rwego rwo gukomeza kwitwara neza mu gihe gito cyo gukina umupira asigaje.
Ati: “Ndifuza gukomeza gutera imbere, kandi ibyo ni byo by’ibanze kubera ko nzi neza ko igihe nsigaje ari gito. Biragaragara ko gutera imbere bitahita biziraho. Iyo usubiramo ibintu buri gihe, ushobora kumenya ingaruka zabyo nyuma y’amezi atatu cyangwa atandatu, si ejo.”
“Ikibazo ni uko abantu bifuza ko wakora umurimo utagaragara hanyuma ugahita ubona umusaruro. Kwihangana ni ingeso nziza mu mupira nk’uko ari byiza mu buzima.”
Robert Lewandowski yashoboraga gutera ikirenge mu cya Messi na Ronaldo atwara Ballon d’Or ya mbere muri uyu mwaka, gusa ikinyamakuru France Football gitanga kiriya gihembo cyahisemo gutagitanga kubera ingaruka icyorezo cya COVID-19 cyagize ku mupira w’amaguru.




