Biravugwa ko Kayishema wihishe imyaka 26 yamaze gusohoka Afurika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Umushinjacyaha w’Urukiko rwashyiriweho kurangiza imanza z’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha Serge Brammertz yari aherutse kubwira akanama k’Umuryango w’Ababibumbye gashinzwe amahoro ku Isi ko bizwi neza ko Fulgence Kayishema ukekwaho uruhare muri jenoside ari muri Afurika y’Epfo n’ubwo nta bushake iki gihugu cyagize bwo kumufata.

Kayishema ariko nk’uko amakuru ahari avuga, ashobora kuba yarasohotse muri iki gihugu mu mwaka ushize kandi ngo yari amaze imyaka ibiri aba mu Mujyi wa Cape Town nk’uko Dailymaverik dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Brammertz we avuga ko bari bafite amakuru ko Kayishema mu Kwakira n’Ugushyingo 2019, yari muri Cape Town gusa ntibyamenyekanye igihe yagendeye. Ubu ntibizwi aho aherereye.

Ku bijyanye no kuba Kayishema yaravuye muri Afurika y’Epfo, urwego rw’abinjira n’abasohoka muri ki gihugu ntacyo rubivugaho.

Fulgence Kayishema akekwaho gusenyera Kiliziya ya Nyange ku Batutsi barenga ibihumbi bibiri bari bayihungiyemo bakoresheje imodoka ya Katelepirali. Yari Ipeji w’icyahoze ari Komini Kivumu ku Kibuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Biravugwa ko Kayishema wihishe imyaka 26 yamaze gusohoka Afurika y’Epfo
    Mureke,akomeze abunge igihecye ntikiragera,isaha nigera azafatwa,amaraso yinzirakarengane,ahora imbere y’Imana atabaza.

  2. Biravugwa ko Kayishema wihishe imyaka 26 yamaze gusohoka Afurika y’Epfo
    Mureke,akomeze abunge igihecye ntikiragera,isaha nigera azafatwa,amaraso yinzirakarengane,ahora imbere y’Imana atabaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *