Umunya-Kenyakazi Tanasha Donna wahoze ari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz, yatangaje ko uriya muhanzi yikubise agashyi atangira kumufasha kurera umwana babyaranye.
Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo Tanasha yatandukanaga na Diamond, yari yarakunze kumushinja kumutererana inshingano zo kurera umwana w’umuhungu babyaranye, Naseeb Junior.
Mu kiganiro Tanasha aheruka kugirana n’igitangazamakuru Rick Media, yavuze ko yatangiye guhumeka nyuma y’uko Diamond atangiye kwita ku mwana we.
Yagize ati: “Ubu arimo arishyura amashuri ye, yashyizemo imbaraga arimo kumwitaho. Nakunze ibyo arimo gukorera abana be. Arimo kugerageza kuba ahari ku bwabo. Ntewe ishema na we.”
Hari amakuru amaze igihe avuga ko inzu Tanasha aheruka kugura yayiguze mu mafaranga yahawe na Diamond Platnumz, gusa uyu mugore yavuze ko yayiguze mu mafaranga yavuye mu maboko ye.
Andi makuru avuga ko Diamond akomeje kwita ku bana be kugira ngo nibageza ku myaka y’ubukure azabatware ba nyina.
Uyu muhanzi afite abana bane bazwi; barimo babiri yabyaranye na Zari, uwo yabyaranye na Tanasha ndetse n’uwo yabyaranye na Hamisa Mobetto.
Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Tanasha yazinze utwangushye asubira iwabo muri Kenya avuye muri Tanzania, nyuma yo kunanirwa kwihanganira ingeso ya Diamond y’ubusambanyi.
Tanasha na Diamond batandukanye nyuma y’amezi atanu babyaranye umwana w’umuhungu, ndetse hari hanashize igihe gito bakoranye indirimbo bise ‘Jere’.


