Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 31 bagomba kwitegura irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo CHAN.
Rutahizamu wa Rayon Sports, Sugira Ernest ayoboye ba rutahizamu Mashami azaba agenderaho muri ririya rushanwa, nyuma yo kwitwara neza muri CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016.
Iri rushanwa rikaba rizabera muri Cameroun umwaka utaha kuva 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2021.
U Rwanda ruri mu itsinda C na Morocco, Togo na Uganda. Umukino ufungura u Rwanda rukaba ruzakina na Uganda.
Uretse aba bakinnyi 31 Mashami yahamagaye, hari n’abandi 3 bari kuri ’Waiting List’ ari bo Ruboneka Jean Bosco na Niyomugabo Claude ba APR FC na Sibomana Patrick Papy wa Police FC.
Nyuma yo guhamagara aba bakinnyi, biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ari bwo bazapimwa icyorezo cya Coronavirus nta gihindutse ku munsi wo ku wa Kane bakaba ari bwo bazajya mu mwihorero muri La Palisse i Nyamata.

2 Responses
Sugira Ernest muri 31 b’Amavubi ya CHAN Mashami yahamagaye
Ahha tubifurije amahirwe masa, ubwo se mwebwe mutatsinze scyclhelles hano kigali niyihe equipe mubona muzatsinda m uri ziriya koko, ko abagande batoroshye nabo. kandi amavubi bayahaye ERIC nshimiyimana yayageza muri 1/4