Abavubyi babaga ari abantu babashaga kugusha imvura iyo yabaga yahagamye,no kuyica iyo yabaga yaciye ibintu,rubanda bagahonga amasororo kugirango abavubyi bakunde bamanure imvura cyangwa se kugirango batume yohoka.
Umuvubyi yavubaga imvura ahuhera mu museke ukavuga Nk’inkokera , ngo ubwo arahamagara imvura cyangwa ngo arayica. Abavubyi bo ha mbere bavugwaga cyane ni Ndagano wo mu Bukunzi ho mu Kinyaga watanze mu w’1923, n’ab’ I Tumba mu Busigi hateganye n’Umusezero wa Kayenzi hakurya ya Rurinda. Abavubyi b’I Busigi bagiraga amazina y’icyubahiro.
Mu gitabo inganji kalinga cyanditswe na Mgr Alex Kagame dusangamo ko abavubyi bakomokagaga akenshi mu bahinza. Kugirango twumve neza abo aribo ni uko twabanza kumenya abahinza icyo ari cyo. Mu bahinza habagamo abatangaga uburumbuke aha hakaba ariho hashakirwa inkomoko y’abavubyi kuko abami b’ imyaka babaga barimo abatanga inzira n’abavuma ibyonnyi.
Gusa nanone mu mateka y’abanyarwanda bafataga umwami nk ‘ umuvubyi mukuru ushobora kumanurira imvura rubanda bagahinga bakeza. Ibyo uwashaka kubimenya yabisanga mu gisigo urugumye urukanga umwami.Mu myubahire n’ imitekerereze y’abanyarwanda bo hambere bemeraga ko igihugu kitagira umwami giteramo amapfa. Ndetse imvura yabura ugasanga bijujuta ngo uyu mwami aribwira iki? Aha ariko ukaba wakwibaza niba koko umwami yari umuvubyi mukuru impamvu yagombaga kujya kubanza guhanuza ngo ashake insinzi y’ amapfa.
Mu mateka y’ u Rwanda umwami wimye hagatera inzara ni Yuhi IV Gahindiro. Ayo mapfa yakurikiwe n’ inzara ya Rukungugu mu gihugu cyose. Kubera ko yari yararwaniye ingoma bavuga ko atari we mwami imvura iguye Musare akura ubwatsi muri iki gisigo avuga ko umwami ari we muvubyi mukuru.Undi mwami mu bitekerez by’ abanyarwanda ngo waba yaramanuye imvura ni Ruganzu ubwo yari abundutse avuye I Karagwe. Icyo gihe ngo u Rwanda rwari rwaratewe n’ amapfa aje imvura iragwa.
Uretse abavubyi abandi babangikanaga nabo ni abavumyi b’ ibyonnyi. Mu kingogo niho usanga abavubyi benshi aba bombi barubahanaga kandi bakayobokana. Abavubyi baturaga ikora abavumyi kugirango bazabavumire ibyonnyi abavumyi nabo bagatura amakoro ngo bazabamanurire imvura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Th éogène U @Bwiza.com


