Baciye agahigo ko kujya ku rubyiniro ari itsinda rigizwe n’abanyamuziki 953

Bisanzwe bimenyerewe ko umunyamuziki ashobora kujya ku rubyiniro wenyine gutaramira abakunzi be cyangwa bakagenda ari itsinda ariko ritagizwe n’abantu b’umurengera. Siko byagenze i Tianjin mu gihugu cy’u Bushinwa mu marushanwa ya Beijing Contemporary Music Academy kuko abanyamuziki 953 bo mu mabande atandukanye bagiriye ku rubyiniro icyarimwe. Aba banyamuziki bari mu bice bitandatu bagahurira ku rubyiniro […]

Dore impamvu kureba muri telefoni y’umukunzi wawe ari sakirirego mu gihe atabiguhereye uburenganzira

Muri sosiyete tubayemo usanga abagore n’abagabo babo cyangwa abasore n’inkumi batavuga rumwe mu gihe umwe arebye muri telefoni y’undi atabimuhereye uburenganzira kandi koko iyo ushyize mu gaciro usanga biba bifite ishingiro. Imbuga zitandukanye zirimo nka http thoughtcatalog.com zivuga ko igihe umuntu yeguye telefoni y’umukunzi we ku mpamvu zitazwi bidakwiye kubera zimwe mu mpamvu zikurikira: Bigaragaza […]

Ubuhanga n’icyubahiro abavubyi bagiraga bagikomoraga he?

Abavubyi babaga ari abantu babashaga kugusha imvura iyo yabaga yahagamye,no kuyica iyo yabaga yaciye ibintu,rubanda bagahonga amasororo kugirango abavubyi bakunde bamanure imvura cyangwa se kugirango batume yohoka. Umuvubyi yavubaga imvura ahuhera mu museke ukavuga Nk’inkokera , ngo ubwo arahamagara imvura cyangwa ngo arayica. Abavubyi bo ha mbere bavugwaga cyane ni Ndagano wo mu Bukunzi ho […]

Pasiteri afunzwe azira kwica akanarya igitera avuga ko yategetswe n’abikuzimu

Pasiteri Peter Junior Sambo wo muri Malawi mu mujyi wa Lilongwe aherutse kugezwa imbere y’urukiko muri uku kwezi, nyuma yo kurya igitera avuga ko yabitegetswe na Rusiferi ubwo bahuriraga ikuzimu. Uyu mupasiteri yavuze ko yamaze ikuzimu ibyumweru 3 ariko amasaha agera kuri atatu niyo yabonanyemo na Rusiferi bumvikana ko namara kurya igitera abayoboke be batazageragezwa […]

Zimbabwe: Abigaragambya bakuriwe inzira ku murima ko ntacyo bazageraho

Ambasaderi wa Zimbabwe muri Afurika y’epfo Isaac Moyo yakuriye inzira ku murima abanyazimbabwe bakomeje kwirara mu mihanda bigaragambya kubera ikibazo cy’ubukungu gikomeje kuba agatereranzamba muri iki gihugu ko ntacyo bazageraho, ko amatora yonyine ari yo yonyine yahindura ubutegetsi. Ambasaderi Moyo yabitangaje mu nama yahuje inzego za leta ya Zimbabwe n’abaturage bayo batuye mu gihugu cy’Afurika […]

Sudani: Guverinoma irashinjwa gukoresha intwaro z’uburozi ku baturage bayo

Raporo ya Amnesty International yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane irashinja guverinoma ya Sudani kuba yarakoresheje intwaro z’uburozi ku baturage bo muri Jebel Marra mu Ntara ya Darfur mu gihe cy’amezi 8 ashize. Iyi raporo ikaba yahise iterwa utwatsi n’ubutegetsi bwa Sudani. Uyu muryango mpuzamhanga uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko abantu hagati ya 200 […]

Ibihano bya Gen Sultani Makenga na bagenzi be bo muri M23 biracyashyinguye mu kabati

Ku wa 13 Ugushyingo 2012, nibwo Leta zunze ubunwe za Amerika zasohoye itangazo, bavuga ko Sultani Makenga wari umuyobozi wa M23 agomba gufatirwa ibihano hashingiwe ku ngingo y’13413 ikubiyemo kureba abantu bose bagira uruhare mu makimbirane abera muri RD Congo. Ibyaha Gen Sultani Makenga ashinjwa – Ashinjwa kwinjiza abana bato mu gisirikare mu ntambara yarwanaga […]

Ibuka yanenze u Buholandi bwanze kohereza abakekwaho uruhare muri jenoside

Ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Ibuka, ryanenze Inteko Ishinga Amategeko y’u Buholandi ku kuba yaritambitse iyoherezwa mu Rwanda ry’abantu babiri bakurikiranweho uruhare muri jensoide. Ibuka ishinja Inteko Ishinga Amategeko y’u Buholandi gusaba minisiteri y’ubutabera y’iki gihugu guhagarika icyemezo yari yafashe cyo kohereza mu Rwanda Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye bashinjwa kugira […]

Urunturuntu hagati ya Zari n’umuryango wa Diamond nyuma y’isabukuru ya Wema Sepetu

Mu gihe mu minsi mike ishize, ubwo Zari yizihizaga isabukuru ye y’amavuko arikumwe na Diamond ndetse n’umukobwa wabo ku kirwa cya Zanzibar, haravugwa urunturuntu hagati ye na Nyirabukwe kimwe na muramukaziwe nyuma yo kutamwifuriza isabukuru nziza ahubwo bakayifuriza Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond. Ibi bibaye nyuma y’uko nyina wa Diamond ndetse na mushiki we […]

Umwe yishwe, undi arakomereka mu gitero cy’ubujura cyagabwe kuri SACCO ya Burega

Mu ijro ryo kuwa 28 rishyira 29 Nzeri 2016 abantu bataramenyekana bagabye igitero cy’ubujura kuri SACCO y’umurenge wa Burega mu karere ka Rulindo, umwe aricwa mu gihe mugenzi we bari bafatanyije kurinda umutekano w’amafaranga yajyanywe ku bitaro nyuma yo gukomeretswa bikomeye. Aba bakozi b’ikompanyi icunga umutekano ya HIGHSEC barindaga iyi SACCO ni Uwizeyimana Styven bakundaga […]

Musanze: Ababyeyi bati: “Abana bacu basigaye bigishwa ubusambanyi kumanywa izuba riva”

-Ibi mbonye hariya ni agahomamunwa -Umukobwa yambaye ubusa ku Karubanda abana bareba -Ari kubyina yijombaguramo [mu gitsina] intoki imbere y’abana batoya -Natunguwe no gusanga bucura bwanjye ari ku rubyiniro abyina ahennye ngo bamuhe ingofero Aya ni amwe mu magambo yatangajwe n’ababyeyi batuye mu karere ka Musanze bavuga ko bafite intimba ku mutima baterwa n’amasosiyeti yamamaza […]

Ubworozi bw’inyana muri Nyamasheke bushobora gusimbuzwa ubw’ibimasa

Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke batangaza ko ubworozi bw’ibimasa aribwo bwahawe intebe nyuma y’uko inyana zidatanga umusaruro vuba kandi ibyo zirya bitwara imbaraga nyinshi bityo bakaba babona ko kuzorora ari igihombo. Ibi babitangaza nyuma yo kubona ko ibimasa bikura vuba kandi babijyana ku isoko bakuramo agatubutse mu gihe iyo inyana ivutse itinda kubyara ndetse […]

Amerika yafatiye ibihano abasirikare 2 ba Congo

Nyuma yo gufatira ibihano GĂ©n Kanyama muri Kemena, ubu Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye gufatira ibihano abasirikare babiri ba Congo bashinjwa guhohotera abaturage. Abo basirikare babiri ni Gen Gabriel Amisi Kumba na John Numbi Banza Tambo, ubu bakaba batemerewe gukandagiza ikirenge muri USA cyangwa kuba bagira igikorwa na kimwe bahakorera. John Smith, umuyobozi mukuru […]

Sugira Ernest yatumye Abanyekongo Bakora mu nganzo

Umunyarwanda ukina mu ikipe ya Vita Club yo muri RD Congo “Sugira Ernest” yongeye kwigarurira imitima y’Abanyekongo baba i Kinshasa nyuma yo gutsinda igitego bigatuma abafana baririmba izina rye. Ni ku mukino wa Super Ligue wabaye kuri uyu wa gatatu taliki 28 Nzeli 2016 aho Vita Club yakiriye Fc Mk kuri Stade des Martyrs de […]

USA yahaye Uganda indege 5 za gisirikare

Leta zunze ubumwe za Amerika zahaye Leta ya Uganda na Kenya inkunga ihwanye n’amadorali ya Amerika miliyoni 86.9, yo kugura indege 10 zo mu bwoko bwa Kajugujugu z’intambara. Ibihugu Uganda hamwe na Kenya bikaba byagenewe iyi nkunga, mu rwego rwo kugirango bikomeze bizamure imbaraga mu gisirikare ndetse no gukaza umutekano muri aka karere. Bell Helicopter, […]

Leta ya Congo irashinjwa kugira uruhare mu mvururuza ziciwemo abasaga 50

Umuryango w’abibumbye uratunga agatoki Leta ya Congo Kinshasa kuba inyuma y’imvururu zabaye muri uku kwezi zigahitana ababarirwa muri 50 bigaragambyaga bamagana Perezida Kabila. Inama y’agashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu, yaberaga i Geneve mu Busuwisi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nzeli, yasabye ko hatangizwa iperereza muri RDC rigamije kugaragaza ukuri kw’intandaro zaguyemo […]

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Uhagarariye Ububiligi mu Rwanda, Nyakubahwa Pauwels Arnout, ku wa 28 Nzeri yasuye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana ku Biro bye biri ku Kacyiru; aho baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye mu iterambere n’umutekano. Nyuma yo kumuha ikaze, IGP Gasana yabwiye uwo mushyitsi ingamba Urwego abereye Umuyobozi […]

Burundi: Abatavuga rumwe na Leta bavuze ko icyari ikibazo cya politiki gishobora kuvamo intambara

Abahagarariye impuzamashyaka CNARED arwanya Leta y’u Burundi batangaje ko ikibazo atari amoko ahubwo ko ikibazo gishingiye kuri politiki ndetse ko isaha ku isaha gishobora kubyara intambara ikomeye. Aya mashyaka avuga ko Leta iriho i Burundi, yirengagije ndetse yica amasezerano y’i Arusha, by’umwihariko bakaba basaba ko imiryango yakingurirwa buri wese, amashyaka yose agatumirwa mu biganiro bishakirwamo […]

Dr. Léopold Munyakazi ushinjwa ibyaha bya jenoside yagejejwe i Kigali

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nzeli 2016. nibwo Dr. LĂ©opold Munyakazi w’imyaka 65 woherejwe n’inzego z’Ubutabera zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo aburanire mu Rwanda ibyaha akurikiranyweho ko yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi yageze i Kigali. Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buvuga ko ibyaha ashinjwa byakorewe mu cyahoze ari […]