Dr. Léopold Munyakazi ushinjwa ibyaha bya jenoside yagejejwe i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nzeli 2016. nibwo Dr. Léopold Munyakazi w’imyaka 65 woherejwe n’inzego z’Ubutabera zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo aburanire mu Rwanda ibyaha akurikiranyweho ko yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi yageze i Kigali.
muny
Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buvuga ko ibyaha ashinjwa byakorewe mu cyahoze ari Komini Kayenzi mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama.
Kimwe mu byo ashinjwa ni ugutanga amabwiriza yo guhiga umututsi witwa Ugirashebuja Felicien yafatwa akaba ari we umwirasira akamwica.
Akurikiranyweho kandi ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha no gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwicanyi nk’icyaha cy’ibasiye inyokomuntu, no kwica bigamije kurimbura imbaga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mugabo umaze imyaka irenga 12 asabwe na Leta y’u Rwanda ndetse akaba anamaze imyaka myinshi asaba guhabwa ubuhungirmo muri iki gihugu.
Yahunze u Rwanda mu 2004 nyuma yo gufungurwa by’agateganyo ngo hakomeze iperereza ry’ibyaha yakekwagaho.
Ubutabera bw’u Rwanda bwasabye ko yatabwa muri yombi kubera ibyaha akurikiranyweho, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimwambura ubwenegihugu nyuma yo kubisuzuma.
Mu 2006 ni bwo Dr Munyakazi yatanze ikiganiro muri Kaminuza imwe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda ahubwo habayeho intambara hagati y’impande ebyiri zarwaniraga ubutegetsi.
Mu kwezi k’Ukwakira 2008 Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zisaba ko yatabwa muri yombi, mu mwaka wakurikiyeho ahita afatwa ubwo iperereza ryatangiraga gukorwa.
Biteganyijwe ko nyuma yo gukora idosiye polisi ishyikiriza ubushinjacyaha, nabwo bugahita buyiregera urukiko kugira ngo habeho ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, hakaregerwa urukiko rw’ibanze rwa Muhanga.
muny2
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *