Mukura: Umuturage avuga ko uwamubwiye ko azamuca amazuru yamugabyeho igitero

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Nyirabahire Clementine utuye mu Mudugudu wa Sanzare mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro arasaba ubuyobozi kumwishyuriza umuturage witwa Irasubiza Innocent wamuteye iwe akamumenera inzugi n’amadishya akanamwangiriza igisenge cy’inzu nyuma yo kumubwira ko azamuringaniza amazuru.

Nyiramahire avuga ko inzu ye yangijwe n’umusore witwa Irasubiza Innocent,wamuteye ashaka kumugirira nabi agatera amabuye iwe kugeza inzu ayangije bigeza aha. Agira ati”Hari ku isaha ya saa mbiri ndi mu bishyimbo nahinze kuko ari hafi y’umuhanda, umwana witwa Irasubiza araza abandi bana bato barimo baramusereza ubwo turaseka twese ;ubwo arambwira ngo amazuru yanjye azayaringaniza.”

Yakomeje agira ati ” Ubwo nagize ngo ni blagues(urwenya) yari ari gutera njye numva ko ntacyo bimbwiye nk’umuntu usanzwe w’urubyiruko ;ubwo mu gihe narimvuye hano nkigera i Karongi nka saa kumi numva umutware arambwiye ngo ibirahure wa mwana witwa Innocent yabimenaguye nibaza igitumye abikora biranyobera mpita ntekereza ko yabimbwiyeho mu gitondo”.

Nyiramahire yarahwereye

Akomeza agira ati ”Narahageze nkimara kubona uko byagenze mbangiye muri koma ako kanya ubuyobozi buhamagara Ambulance(Imbangukiragutabara)barantwara bahita bandika facture y’ibihumbi 45[45000Frws]bitewe n’uko nari nagiye muri koma kandi ari ibintu byari bintunguye”.

Nyirabahire avuga ko uwamwangirije inzu bamuciye amafaranga ibihumbi 182.300 Frws byo kuyisana none akaba yarayamwimye.Kuri ubu arasaba ubuyobozi kumufasha bukamwishyuriza agasana inzu ye kuko byamugizeho ingaruka.

Radio Isangano BWIZA ikesha aya makuru ntiyabashije kuvugana na Irasubiza kuri iki kibazo kuko yimutse agakuraho na telefoni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga, Ndayishimiye Celestin, avuga ko iki kibazo bacyakiriye hanyuma bakamwohereza muri RIB ngo igikemure.

Gitifu ati ” Ikibazo cy’uwo muturage turakizi twakigejweho. Twasanze abamuhohoteye dukekako icyo twamufashije n’uko twamwohereje kuri RIB cyangwa se mu butabera kugira ngo abashe kurenganurwa.”

Uyu muyobozi ariko avuga ko uyu muturage ashobora kuba yari afite akabari mu rugo muri ibi bihe bityo uwamuhohoteye akaba ari umwe mu bakiliya be.

ariko mu by’ukuri uwo muturage yari asanzwe afite akabari mu rugo kandi murabizi akabari ntago kemewe muri corona;bivuze ngo rero ikibazo tugikurikiranye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *