Minisitiriri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Hon Sam Kutesa, yahakanye ibirego Leta ya Uganda iheruka gushinjwa na Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu mutwe w’abadepite ba Amerika by’uko ihonyoza uburenganzira bwa muntu.
Mu ibaruwa ndende Hon Kutesa yandikiye iriya Komisiyo, yagerageje kujya akomoza kuri buri kimwe mu birego ndetse n’icyo amategeko ya Uganda agiteganyaho.
Ingingo yakomojeho zirimo ijyanye no guhagarika imyigaragambyo, guta muri yombi no kwica urubozo abatavuga rumwe na perezida Yoweri Museveni, ubwicanyi ndengakamere, guhonyoza uburenganzira bw’itangazamakuru no kutubahiriza ubwisanzure bw’abaturage.
Depite Engel Elliot uyobora iriya Komisiyo, mu ntangiriro z’uku kwezi yari yandikiye Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Mike Pompeo hamwe n’Umunyamabanga w’Ibiro bishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Umutungo muri Amerika, Steve Mnuchin, abasobanurira ibyo yise “inzira iteye ubwoba y’ubutegetsi muri Uganda.”
Ibaruwa ya Elliot yaje nyuma y’imyigaragambyo yabereye i Kampala aho abantu barenga 50 barashwe nyuma y’ifatwa ry’umukandida Perezida Robert Kyagulanyi.
Muri iyo baruwa, Elliot yagiriye inama Pompeo yo gufatira ibihano abashinzwe umutekano benshi bo muri Uganda bakekwaho kuba baragize uruhare mu ihonyoza ry’uburenganzira bwa muntu, barimo Abajenerali bakuru.
Kutesa yagaragaje ko ibyatangajwe na Elliot “Biratangaje cyane kandi biteye impungenge Uganda.”
Minisitiri Kutesa asobanura iby’imvururu no guta muri yombi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni, yagaragaje ko abakandida ku mwanya wa perezida bose bagengwa n’amategeko amwe, bityo ko abatarayubahirije ari bo bagonganye n’abashinzwe umutekano.
Ku bijyanye n’abantu 54 baguye mu myigaragambyo, Kutesa yavuze ko Guverinoma “yicuza kuba abantu batakaje ubuzima kandi nta mpamvu, yihanganishije imiryango yibasiwe kandi yiyemeza kwishyura imiryango y’abaratagize uruhare mu mvururu ariko babuze ubuzima, ndetse n’abatakaje imitungo bikozwe n’abagizi ba nabi.”
Yunzemo ko “Iperereza ryimbitse kuri buri rupfu rirakomeje kugira ngo habeho kubazwa ingaruka aho bizamenyekana ko gutakaza ubuzima byagombaga gukumirwa.”
Ku bijyanye no gutakaza ubuzima mu myigaragambyo yo mu kwezi gushize ndetse no mu bindi bihe aho abaturage baraswaga n’abashinzwe umutekano, Minisitiri Kutesa yavuze ko Polisi ya Uganda isabwa gufata ingamba zikwiye igihe cyose habaye ukurenga ku mategeko.
Kutesa yatanze urugero rwo mu gihe cy’imyigaragambyo ikomeye, aho “abagizi ba nabi bagira uruhare mu gusenya ibintu ku bushake, gukubita no kwambura abaturage b’inzirakarengane, gushyiraho za bariyeri zitemewe no kugaba ibitero ku bashinzwe umutekano bari ku kazi.”


